Kigali

Nyuma y’imyaka 4, Safi Madiba yatangiye gukorera i Kigali Album ya Kabiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2024 9:40
0


Umuririmbyi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, yagaragaje ko yatangiye gufata amajwi indirimbo ze nshya zigize Album ye Kabiri, iri gukorwa na Producer Element EleéeH binyuze mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM.



Ibaye indirimbo ya mbere uyu mugabo akoreye ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka ine yari ishize abarizwa mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, ari na ho akorera ibikorwa bye by’umuziki, ndetse n’ubuzima busanzwe. 

Safi Madiba amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije guhura, gusabana no kuramya n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe be.

Ni urugendo rwatangijwe n’igitaramo yakoreye muri Green Lounge ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; ndetse arateganya no guhura n'abo bari bahuriye mu itsinda rya Urban Boys, Nizzo Kaboss kuko Humble Jizzo ari muri Kenya muri iki gihe.

Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko mu gihe cy’imyaka ine yari ishize yari afite inyota yo gukorera ibihangano bye i Kigali, biri mu mpamvu zatumye yiyambaza Element kugira ngo akorere indirimbo ye ya mbere ari mu Rwanda iri mu ziziba zigize Album ye.

Ni indirimbo avuga ko idasanzwe ‘mu rugendo rwanjye rw’umuziki’, ariko ntarahitamo niba izaba iri mu zigize Album ye nshya ari gukoraho, nyuma ya Album ya mbere yise “Back to Life” yashyize ku isoko mu mezi ashize. 

Avuga kuri Album ye ya Kabiri yatangiye gukorera i Kigali, yavuze ati "Ni indirimbo iri kuri Album yanjye ya Kabiri, Producer Element ari gukoraho."

Amashusho yashyize hanze, amugaragaza ari kumwe na Element muri studio ya 1:55 AM; ndetse hari bimwe mu bice afasha Safi kuririmba.

Element uri kumukorera indirimbo, yinjiye mu rugendo rwo gutunganya indirimbo, mu gihe Safi Madiba yari akataje ari kumwe n’itsinda rya Urban Boys.

Ariko igihe cyarageze ava mu itsinda atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Gukorera umuziki muri Canada, byatumye adakorana imbona nkubone na Producer Element, ibyatumye ubwo yageraga mu Rwanda yarahisemo guhita akorana nawe nka Producer ugezweho muri iki gihe.

Element ari gukorera indirimbo Safi Madiba, mu gihe aherutse mu bitaramo byabereye muri Uganda, aho yanakoreye indirimbo abahanzi banyuranye ataratangaza mu mazina.

Uyu musore kandi aherutse muri Tanzania, mu rugendo rwasize akoreye indirimbo abarimo Diamond, Rayvanny, Ali Kiba n’abandi banyuranye.

Safi Madiba ari kumwe na Producer Element muri studio ya 1:55 AM mu ikorwa ry’indirimbo ye nshya, nyuma y’imyaka ine ishize atari mu Rwanda  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIWEZI’ YA SAFI MADIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND