Kigali

Urwego rw’Abikorera n'urwa Polisi y'Igihugu zaje mu myanya ya mbere mu zagaragarayemo ruswa mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/12/2024 14:11
0


Urwego rw’Abikorera rwaje ku mwanya wa mbere mu zigaragaramo ruswa aho iri ku kigero cya 13%, mu gihe Polisi y’Igihugu yo yagaragayemo ruswa ku gipimo cya 9,4%.



Ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bushya bw’Umuryango uharanira kurwanya ruswa n’Akarengane, ku bipimo bya ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2024), bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko urwego rw’abikorera rwaje ku mwanya wa mbere mu zigaragaramo ruswa aho iri ku kigero cya 13%, mu gihe Polisi y’Igihugu yo yagaragayemo ruswa ku gipimo cya 9,4%, naho muri REG ruswa iri kuri 7, 8% no muri WASAC iri kuri 7,2%.

Mu baturage 2400 babajijwe mu 2024 batanze ruswa ingana 17.041.203 Frw avuye kuri 22.814.500 Frw mu 2023. Ruswa nyinshi yatanzwe mu nzego z'ibanze ku kigero cya 56%, Polisi 18%, abacamanza 11%.

Mu baturage bakoreweho ubushakashatsi, abavuze ko basabwe ruswa mu gihe bagiye gusaba serivisi ni 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ni 2,60%, mu gihe abagera kuri 81,50% bavuze ko batigeze basabwa ruswa cyangwa ngo basabe kuyitanga.

Umwaka ushize, RBI nabwo yari yagaragaje Abanyarwanda 22% bagana serivizi zitangwa n’inzego zitandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi bahuye na ruswa. Ni ukuvuga ngo bashobora kuba barayisabwe cyangwa bo barasabye kuyitanga.

Ni imibare yagaragazaga ko igabanyuka rya 7.1% kuko mu 2022, abari barahuye na ruswa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari 29%. Transparency International Rwanda [TI Rwanda] isanga bigaragaza imbaraga zashyizwe mu kurwanya ruswa.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko Urwego rw’Abikorera, PSF ndetse n’Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu inyungu, RURA, ari zo nzego zazaga mu za mbere mu kugaragaramo ruswa cyane.

Mu Rwego rw’Abikorera ruswa yari iri kuri 15.6%, mu gihe muri RURA ruswa yari iri ku kigero cya 13.8%.

Itegeko rirwanya ruswa ingingo yaryo ya kane ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Ubushakashatsi bushya bw'Umuryango uharanira kurwanya ruswa n'akarengane, bwagaragaje ko urwego rw'abikorera rwaje ku mwanya wa mbere mu zigaragaramo ruswa mu Rwanda


  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND