Kigali

Ubushakashatsi: Hafi 40% by’abakora mu rwego rw’imari mu Rwanda nta bumenyi buhagije bafite

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/12/2024 10:05
0


Ubushakashatsi bushya ku bushobozi n'ubumenyi bw'abakora mu rwego rw'imari mu Rwanda, bwagaragaje ko hafi 40% by'abakora muri uru rwego nta bumenyi buhagije bafite.



Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe ubucuruzi n’imari, bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.

Abayobozi b'ibigo by'imari byakorewemo ubushakashatsi, muri bo 39.3% bavuga ko abakozi babo nta bumenyi buhagije bafite, mu gihe 60.7% ari bo banyuzwe n'urwego rw'ubumenyi abakozi babo bagaragaza mu kazi.

Abashakashatsi bavuga ko ubumenyi budahagije ku bakozi babarizwa muri serivise z'imari ari imwe mu mbogamizi ikomeye ishobora kubangamira gahunda ya leta y'u Rwanda yo guhindura umurwa mukuru 'Kigali' igicumbi cya serivise z'imari muri Afurika.

Raporo iheruka ya Banki y’Isi ku bukungu bw’u Rwanda, ivuga ko “Nubwo hari iterambere ryagezweho, urwego rw’ubumenyi mu Rwanda magingo aya ntiruhagije kugira ngo rugeze u Rwanda ku ntego z’iterambere rwihaye,” ndetse ngo “abakozi bafite ubumenyi budahagije ni imwe mu nzitizi zikomeye zibangamiye iterambere ry’ibigo mu Rwanda.”

Iyi raporo yuzuzanya n’indi ya Banki y’Isi igaruka ku bigo bikora ubucuruzi, igaragaza ko “ibigo by’ubucuruzi bivuga ko kubona abakozi bashoboye mu bya tekinike, ubumenyingiro, ubumenyi bujyanye n’akazi ari imwe mu mbogamizi ikomeye bihura nazo.”

Ibi kandi binashimangirwa n’uko umubare w’abakozi bafite ubumenyi buciriritse cyangwa munsi yabwo, ari munini mu Rwanda kurusha ibindi bihugu byo mu Karere.

“Ibura ry’abakozi bafite ubumenyi rigira ingaruka zikomeye ku bushobozi bw’ibigo byo mu Rwanda bwo guhangana n’ibindi bigo,” nk’uko iyi raporo ikomeza ibigaragaza, ndetse “abakoresha bakunze kwerekana ubumenyi, amahugurwa adahagije n’ubushobozi buke bw’imiyoborere nk’imbogamizi z’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi bwatuma ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda bihangana n’iby’ahandi.”

Intego y'ikigo mpuzamahanga cy'i Kigali gishinzwe ibikorwa by'ubucuruzi n'imari (KIFC) yerekana ko bitarenze mu 2027, urwego rw'imari y'ibigo by'imbere mu gihugu rugomba kuba rubarirwa agaciro ka miliyari 500 z'amafaranga y'u Rwanda, rutanga akazi karenga 49,000.

Bitarenze mu mwaka utaha wa 2025, kandi urwego rw'imari y'ibigo mpuzamahanga rugomba kuba rubarirwa agaciro ka miliyoni 600 z'Amadorali y'Amerika, rutange akazi kihariye karenga 1,860.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND