Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yatangaje ko impamvu Kiyovu Sports ikomeje kwitwara nabi ndetse ikaba iri mu bibazo bitandukanye ari amanyanga yakozwe n’abayobozi bayiyoboraga mu myaka ibiri yakinaga ihatanira igikombe.
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura umukino wa APR FC uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukuboza 2024, kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyatangarijwemo uko biteguye gucakirana na APR FC, n’uko ikipe ihagaze muri rusange
Itangazamakuru
ryagize amatsiko yo kumenya impamvu ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitwara
nabi, Nkurunziza David yasobanuye ko n’ubwo Ikipe ya Kiyovu Sports yagize
imyaka ibiri ikomeye cyane, ari yo myaka yabaye intandaro yo kuba Kiyovu Sports
iri kugaragara nk’igiye gusenyuka.
Nkurunziza David
yagaragaje ko muri iyi minsi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bumaze iminsi
buhangana n’ikibazo cy’uko hari hoteli imwe yo mu mujyi wa Kigali Kiyovu Sports
yari ifitiye ideni rya miliyono 64, ryo muri 2022, ibyo bikaba byaratumye
imwe muri banki za Kiyovu Sport ifatirwa, ariko kugeza uku ikipe ikaba yamaze
kumwikana n’iyo Hotel.
Perezida wa
Kiyovu Sports, Nkurunziza David yanavuze ko ikipe ikomeje kwitwara nabi, hari amadeni
menshi ikipe yari ifitiye abakinnyi, bakaba barayireze muri FIFA, bagahabwa
ibihano bituma ikipe itemererwa kuguma abakinnyi bashya.
Nkurunziza David
yagize ati: “Ibi mubona uyu munsi, ibyo bihano bya FIFA nibyo byatumye
tutabasha gukinisha bakinnyi muzi bakomeye Kiyovu Sports yari yazanye, ariko
kubera ayo makosa yose byatumye duhabwa igihano kidasanzwe.
Yavuze ko bari bazanye abakinnyi bashya bo
kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino, ariko kubandikishya muri FIFA biranga kuko
urukiko rwa FIFA (CAS) rwari rwabafatiye ibihano byo kutandikisha abakinnyi
bashya, ariko ikipe yo ntiyabimenya.
Yakomeje ati “Twazanye abakinnyi tutazi ko CAS yari yaduhannye ariko kubandikisha sisiteme iranga kuko bari baduhaye amasoko abiri y’igura n’igurisha tutagura abo bakinnyi.
Ikibabaje kurenza ibindi ni uko abakinnyi batumye
duhanwa cyane muri FIFA aribo John Manu, Cojiffa ubuyobozi bwayoboraga ikipe
bwarabazanye, ariko ntabwo bigeze bakinira ikipe.
Perezida wa Kiyovu Sports Nkurunziza David yashimangiye ko ubuyobozi bwayoboye Kiyovu Sports kuva mu 2022, ikaba yari ikipe yaryanaga ishaka igikombe, bwayikozemo amakosa menshi cyane.
Kugeza ubu ikipe ikaba iri kurwana nabyo, cyane ko ngo
hari umukinnyi ikipe yigeze kugaragaza ko yaguzwe Miliyoni 90 Rwf, ariko akaba ataraguzwe
arenze Miliyoni 3 Rwf.
Perezida wa Kiyovu Sports Nkurunziza David yavuze ko kuba Kiyovu Sports ifite ibibazo bidasanzwe, ari amanyanga yakozwe n'ubuyobozi bwamubanjirije
TANGA IGITECYEREZO