Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yemeje ko yabeshyeye kapiteni w'ikipe ya APR FC ashaka gutwika avuga ko yamubwiye ko agomba kwitondera Taddeo Lwanga kuko yagambiriye kumuvuna.
Ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024, nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports inganyije na APR FC 0-0 muri Stade Amahoro,mu kiganiro n'itangazamakuru, Muhire Kevin yavuze ko bashima Imana kuba barangije umukino nta n'umwe ugize imvune ndetse anavuga ko kuba babashije kubona inota rimwe atari bibi.
Yagize ati " Mbere na mbere ndashima Imana kuba tubashije kurangiza umukino nta n'umwe ugize imvune. Twari twateguye umukino dushaka gutsinda ariko ntabwo byabashije kugenda nk'uko twabyifuzaga,tubashije kubona inota rimwe.
Navuga ko atari ribi kubera ko uwo duhanganye turacyafite amanota menshi imbere ye".
Yavuze ko kandi Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yamubwiye ko akwiriye kwirinda kuko bashobora kumuvuna kandi akenewe mu Ikipe y’Igihugu.
Ati “Bamuhaye ubutumwa bwo kuza kumvuna kugira ngo mvemo ariko ntibyacamo. Iyo uri mu kibuga muba mugomba guhatana. Umukinnyi w’inshuti yanjye Claude yanyegereye arambwira ngo witonde ukine neza Taddeo Lwanga arashaka kukuvuna kandi turagukeneye muri CHAN ".
Nyuma y'ibi kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Muhire Kevin aganira na B&B Kigali FM yavuze ko ibyo yatangaje ataribyo ahubwo ko byari imyidagaduro.
Yagize ati " Hari ibintu nabonye birimo birazenguruka ahantu hose navuze kuri kapiteni wa APR FC. Umupira w'amaguru ni imyidagaduro,umukino wari warangiye twanganyije mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we yashatse kumvuma .
Nabivuze nk'imyidagaduro Claude ntabyo yavuze ninjye wabivuze kuko narinzi ko nimva mu kiganiro n'itangazamakuru arahita akurikira rero ntiyabasha kuza mu kiganiro n'itangazamakuru hazamo Ramadan".
Muhire Kevin yavuze ko yashakaga gushyushya gusa akaba yarabonye abantu barabifashe nk'ibintu bikomeye.
Ati" Rero Claude ntabyo yavuze, byari imyidagaduro nshaka gushyushya ibintu, nta mutima mubi wari ubirimo rero niba byaramugizeho ingaruka cyangwa abantu barabifashe nabi abantu ambabarire kuko nabikoze nta mutima mubi.
Nabonye abantu benshi barabifashe nk'ibintu bikomeye barabizengurutsa nanjye narabibonye biransetsa kuko nyuma na Claude twaravuganye mubwira uko bimeze .
Rero ku bwanjye abantu bareke kubikomeza bitari ngombwa kuko nabonye abantu benshi bandika imitwe y'inkuru itandukanye ariko ku giti cyanjye numva umupira w'amaguru ari imyidagaduro kandi turi abajeba.
Ubusanzwe Claude ni umuntu wanjye nagombaga kubiviga nkumva icyo nawe abivugaho".
Ibi uyu mukinnyi yabitangaje mu gihe ikipe ye ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Kigali ku munsi w'ejo Saa Kumi n'Ebyiri naho APR FC yo ikaba yitegura kuzakina na Kiyovu Sports Saa Cyenda muri Kigali Pelé Stadium.
Muhire Kevin yemeye ko yabeshyeye Niyomugabo Claude
TANGA IGITECYEREZO