Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro yemeje amakuru y’uko agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu, mu gitaramo itsinda ‘Joyous Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo ryatumiwe i Kigali, kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.
Gentil Misigaro amaze
kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.
Izina rye rihetse inganzo yavubutsemo ubutumwa bwaruhuye imitima ya benshi
binyuze mu bihangano biryoheye ugutwi.
Ni imfura
mu muryango w’abana batandatu, muri bo harimo abahungu bane n’abakobwa babiri.
Uyu muramyi ufite izina
mu muziki wo mu rusengero, aherutse guhishura ko kuririmba ari ibintu akora yaranabyize
kuko abifitemo Impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Uganda.
Gentil Misigaro urambye
mu muziki usingiza Imana, ni umuhanzi akaba n’umu Producer. Atuye muri Canada
aho abana n'umuryango we. Yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize
muri Classical & Contemporary Music.
Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n'Ayigenga ndetse na n’ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga. Abitse mu rugo ibihembo (Awards) bitandukanye birimo na Top Canadian Immigrant of the year yahawe mu mwaka wa 2014. Ni umuhanzi ukora ibihangano mu rurimi rw'icyongereza, Ikinyarwanda n'Igiswahili.
Misigaro yavuye imuzi
impano yo gucuranga no kuririmba iri mu muryango we, ahamya ko bayikomora no
kuri se wari umuhanga mu gucuranga mu rusengero.
Gentil Misigaro yavukiye
mu Rwanda aba ari naho yiga amashuri abanza, icyakora ayisumbuye ayiga muri
Uganda aho yize ibijyanye n’Amategeko.
Muri Kaminuza nayo yize
muri Uganda, uyu muhanzi yakurikiye ibijyanye na muzika ari nabyo afitemo
impamyabumenyi.
Ubwo yajyaga muri Canada
mu 2012 uyu muhanzi yahise atangira kwihugura ibyo gukora no gutunganya
indirimbo (Music production).
Misigaro yaje no kwiga imyaka itatu ibijyanye n’Iyobokamana, ageze kuri iyi ngingo aritsa ahamya ko ryo ataryize ngo abe pasiteri ahubwo yashakaga kwiyungura ubumenyi.
Icyakora aho atangiriye
kugira izina rikomeye mu muziki, uyu mugabo yihebeye kuririmba bityo ajya kure
gato yo gukora no gutunganya imiziki.
Gentil Misigaro avuga ko
impano yo kuba umunyamuziki yayivomye ku mubyeyi we wamwigishije umuziki afite
imyaka itandatu. Ati: “Na mama ni umuririmbyi ariko papa ni umucuranzi mwiza,
ndibuka ko mu 2001 yagiye mu Budage ayoboye itsinda ry’abacuranzi beza mu
itorero ryabo. Urumva rero ni we tubikuraho.”
Indirimbo ze nyinshi
azitunganyiriza muri studio ye iri muri Canada. Amaze gukora indirimbo
zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirangajwe imbere na "Biratungana,”
"Hari Imbaraga", "Buri munsi" na "Hano ku isi"
yafatanyije na Adrien Misigaro. Afite ku isoko Album zirimo "Buri
munsi" iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.
Tariki 10 Werurwe 2019 ni
bwo yakoreye igitaramo cy'amateka mu Rwanda, cyakurikiwe n'ubukwe bwe na Rhoda
Mugiraneza.
Gentil Misigaro akunzwe cyane mu ndirimbo: 'Biratungana', 'Buri munsi' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Umbereye maso' yakoranye na Nice Ndatabaye, n'izindi zijyana benshi mu Mwuka. Ni umuhanzi ufite izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel yaba mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda.
Mu mpera za 2020 ni bwo yibarutse imfura y'umuhungu,
ayihanurira kuzaba umukozi w'Imana udasanzwe ari nayo mpamvu yamwise Abraham.
Yagize ati "Twishimiye cyane impano idasanzwe Imana iduhaye kuri uyu
munsi. Iduhaye umwana w'umuhungu mwiza, ufite ubuzima bwiza. Azaba umukozi
w'Imana udasanzwe, niyo mpamvu twamwise Abraham".
Gentil na Rhoda bibarutse
umwana wa kabiri ku ya 16 Kanama 2021, nyuma y'amezi 11 bibarutse imfura yabo
bise Abraham Misigaro wabonye izuba tariki ya 4 Nzeri 2020. Umwana wabo
w'ubuheta bamwise Asaph Misigaro.
Tariki 16 Werurwe 2019 ni
bwo Gentil Misigaro yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Rhoda Misigaro
mu muhango wabereye mu rusengero New Life Bible Church ku Kicukiro mu Mujyi wa
Kigali, basezeranywa na Pastor Aaron Ruhimbya wa ERC Kimisagara. Ubukwe bwabo
bwari ibirori byiyongereye ku bindi dore ko kuri iyo tariki ari nabwo Rhoda
yizihiza isabukuru y'amavuko.
Ubukwe bwabo babukoze
nyuma y'icyumweru kimwe Gentil Misigaro akoreye mu Rwanda igitaramo cy'amateka
ari nacyo cya mbere yari ahakoreye. Muri iki gitaramo cyabaye kuwa 10 Werurwe
2019 kikabera mu ihema rya Camp Kigali ni bwo Gentil Misigaro yerekanye bwa
mbere umukunzi we Rhoda baburaga iminsi micye bakarushinga.
Ni igitaramo
kitazibagirana mu mateka dore ko cyahembuye imitima ya benshi, cyikitabirwa
n'abantu benshi cyane barimo n'ab'ibyamamare nka King James, Apotre Masasu,
Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Uncle Austin, Alex Muyoboke, Kavutse Olivier,
Miss Shanitah n'abandi. Iki ni nacyo uyu muramyi aherukamo i Kigali,
ibisobanura ko agiye kongera kuhataramira nyuma y’imyaka itanu.
Ubwo yemezaga amakuru y’uko
agiye kongera gutaramira mu Rwanda, Gentil yagize ati: “Yesu ashimwe Kigali! Ni
Gentil Misigaro, nibyo koko ndifuza kwemeza ko nzaba ndi i Kigali tariki 29 z’ukwezi
kwa 12. Ni muri BK Arena, mu gitaramo cya Joyous Celebration. Muzaze tubane,
ndabakumbuye kandi nishimiye kuzabana namwe, tukaramya Imana tukayihimbaza.
Muzaze muri benshi, tuzagira ibihe bidasanzwe.”
Joyous celebration ni
itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo,
ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.
Joyous Celebration
itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in
Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya
Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu
bazaririmba muri iki gitaramo.
Uyu muramyi kandi aritegura
gutaramana na Meddy mu bitaramo agiye gukorera muri Canada. Ibitaramo bya Meddy
bizatangira ku wa 14 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Montreal, ku wa 15 Ukuboza 2024
azataramira muro Toronto, ni mu gihe ku wa 22 Ukuboza 2024 azataramira mu Mujyi
wa Ottawa.
Gentil Misigaro wamamaye
mu ndirimbo nka ‘Buri munsi’, yavuze ko mu gihe ari kwitegura gukorana
indirimbo ye na Meddy, ari no kwitegura gusohora Album ‘izasohoka mu mezi macye
ari imbere, abiri cyangwa atatu’.
Igitaramo Joyous
Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu
mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour"
bizaherekeza umwaka uyu mwaka.
Tariki 07 Ukuboza aba
baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza
bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza
bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;
Tariki 20 Ukuboza aba
baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu
International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu
Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine
(Durban) muri ICC.
Mu ndirimbo zabo zikunzwe
cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your
name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira Jehova,'
'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.
Ku bijyanye n'amatike yo
kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe ntabwo hahenze kuko hazishyirwa 7,000
Frw, mu gihe ahahawe izina rya Bronze hazishyurwa 15,000 Frw, muri Gold
hishyurwe 25,000 Frw, Silver bishyure 30,000 Frw, Platinum hishyurwe 40,000
Frw, naho muri VVIP hishyurwe 50,000 Frw. Ubu wagura itike yawe unyuze kuri www.ticqet.rw.
Mu gihe rero imyiteguro
y'iki gitaramo irimbanije, bamwe mu bayobozi b’iri tsinda baherutse gusura u
Rwanda kugira ngo barebe mbere aho kizabera, mu rwego rwo kumenya neza niba
koko igitaramo 'Joyous Celebration Live in Kigali Concert' kizagenda
neza.
Abo bayobozi basuye u
Rwanda, ni Umuyobozi wa Joyous Celebration, Boniswa Mbambo n'Umuyobozi ushinzwe
Tekinike, KGABO Thabo Petros. Aba bayobozi bahawe ikaze mu Rwanda n'itsinda
ririmo Peace Nicodem wa Sion Communicatons ndetse na Ntaganzwa Plaisir wa
Zaburi Nshya Events bafatanyije gutegura iki gitaramo cy'amateka.
Gentil Misigaro agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y'imyaka itanu
Uyu muramyi urambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abifitiye n'impamyabumenyi
Ni igitaramo cya Joyous Celebration azahuriramo n'abarimo Alarm Ministries
Reba hano indirimbo ya Gentil Misigaro yise "Biratungana"
TANGA IGITECYEREZO