Kigali

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasabye abarahiriye inshingano nshya kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/12/2024 17:57
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abayobozi n’Abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Visi Perezida n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare.



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’abandi.

Abarahiriye inshingano zabo barimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare; Lt Col Charles Sumanyi, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Lt Col Gerard Muhigirwa, Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare.

Hari kandi n’Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare barimo Lt Darcy Ndayishimye na Lt Thérèse Mukasakindi ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabasabye guhora bazirikana icyizere bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw'Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Ati: “Imiterere y’umurimo mukora ujyanye no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, irabasaba ubushishozi, ubwitonzi, ubwitange ndetse no kuwukora kinyamwuga.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye kudakoresha mu nyungu zabo bwite ububasha bahawe, bagaharanira gukomeza guhesha ishema ingabo z’u Rwanda.

Abarahiriye inshingano nshya bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024. 


Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye indahiro z'abayobozi n'abacamanza b'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Minisitiri Dr Ngirente yabasabye gukangukira gukoresha ikoranabuhanga kuko rizabafasha kwihutisha akazi

Basabwe kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND