Umukinnyi wa filime Gakwaya Celestin wamenye nka Nkaka, yatangiye gushyira ku isoko ibice bishya bya filime “Hell in Heaven” ishingiye cyane ku mibereho y'ingo idakunze kuvugwaho rumwe na benshi, aho usanga umugore ashobora guhugira mu kazi, bikarangira urugo rwe rusenyutse.
Iyi filime irimo abakinnyi nka Aime Valens Tuyisenge wakinnye yitwa Elise; Mutesi Solange [Gloria], Girinshuti Hussein [Kavuna], Gasaro Pochia [Uwamariya], Alice Kayirangwa [Mama Brianne], Gakwaya Celestin [Muhizi], Gentille Mutamuriza [Joy], Leandre Niyomugabo [Patrick], Uwimana M. Rose [Muhoza], Murundi c. Annet [Lawyer] n'abandi.
‘Hell in Heaven’ yamuritswe mbere mu muhango wabereye muri Kigali Century Cinema; nyuma itangira gushyirwa ku isoko muri iki cyumweru. Uyu muhango witabiriwe cyane n’abantu basanzwe bazwi muri Cinema n’abandi banyuranye.
‘Season’
ya mbere y’iyi filime ifite ‘Episode’ 20. Yanditswe inayoborwa na Gakwaya
Celestin. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nka
Kanombe, mu Busanza, mu Mujyi rwagati n’ahandi.
Ni filime yakozwe binyuze mu nzu itunganya filime ikanatanga amahugurwa yise "Igicumbi Cinema Center" ikorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, nko muri Bugesera, Kigali, muri Nyagatare n’ahandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Gakwaya Celestin yavuze ko yageze ku kwandika iyi filime ‘Hell in Heaven’ ashingiye ku byo yagiye abona muri Sosiyete mu bihe bitandukanye.
Yavuze ati “Igitekerezo cyaturutse ku byo nagiye mbona hano hanze cyane cyane mu rushako. Ni inkuru igaruka ku mugore wakundaga akazi cyane bigatuma atita ku rugo rwe biza kubyara amakimbirane akomeye yagejeje ku gushaka gatanya. Umugore witwa Gloria yahoraga ahuze ariko ntabibone akajya ashyira amakosa ku mugabo we adashaka kubona ko ariwe munyamakosa.”
Akomeza ati “Filime ‘Hell in Heaven’ mbihuza n'ukuntu usanga abantu bajya mu rushako biteze ko bagiye muri Paradizo, mbese mu munezero ariko bakisanga bari muri Gehinomu kubera ibintu bitandukanye baba bateze bakabibura. Urugo turufata nka Paradizo ariko ukisanga Gehinomu.”
Gakwaya Celestin yavuze ko iyi filime ayitezeho guhindura imitekerereze cyane cyane mu bashakanye no kwumvisha Sosiyete ko ibyo baha umwanya n'umutima ataribyo biba bikenewe.
Kandi ko kwikunda biba ataribyo haba hakenewe no kumenya ko hakenwe ko wumva mugenzi wawe. Kandi ko hari ibintu biba bikenewe mbere y’uko uca urubanza.
Gakwaya ati “Twiteze ko iyi filime izafasha abantu guhindura uko basanzwe bumva ibintu. Uruhare rwacu mu gufasha sosiyete gukomeza kubana neza mu rukundo no mu bumwe binyujijwe muri Sinema.”
Yungamo ati “Harimo nk'ahantu usanga umugore abaza umugabo ikintu gihora cyibazwa na buri wese aho usanga nk'abagore bakunda kubaza abagabo babo ngo nk'ubu uramutse upfuye. Ukibaza niba aba yaravuganye n'Imana ko ari umugabo uzapfa mbere ye.”
Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bagize izina rikomeye kuva mu myaka 15 ishize. Muri iki gihe agezweho binyuze mu bice bibiri bya filime “Bad Choice” ya Bahavu Usanase Jannet yakinnyemo ariwe mukinnyi w’imena.
Izina rye ryanakomeye cyane binyuze muri filime ‘Serwakira’ yacurujwe igihe kinini kuri CD, ndetse kugeza n’uyu munsi yabaye ikimenyabose kubera iyi filime.
Mu 2018, uyu mugabo yanashyize ku isoko filime yise ‘Teta’ irimo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ‘Bamenya’, Benimana Ramadhan [Bamenya], Niragire Marie France n’abandi.
Gakwaya ubwo yari kumwe na bamwe mu bakinnyi mu kumurika iyi filime 'Hell in Heaven'
Gakwaya ari kumwe n'umukinnyi wa filime wamamaye nka Bamenya
Kayitare Lionel, uri mu buyobozi bwa 'Mashariki African Film Festival' ari mu bitabiriye imurikwa rya filime ya Gakwaya Celestin
Ubwo Gakwaya Celstin yari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime
KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME 'HELL IN HEAVEN' YA GAKWAYA CELESTIN
TANGA IGITECYEREZO