Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Médard Jobert wamenyekanye nka Meddy, yamaze kugera mu gihugu cya Canada, aho yitabiriye ibitaramo by'uruhererekane agiye kuhakorera.
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro, yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, yakirwa ku kibuga cy’indege na Ikesha Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd iri gutegura ibi bitaramo bya Meddy.
Meddy yakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Montreal International Airport. Ni ubwa mbere ageze muri iki gihugu, ajyanywe n’ibitaramo byubakiye ku kuramya no guhimbaza Imana.
Ariko yaherukaga muri Canada mu myaka itandatu ishize, icyo gihe yari yajyanywe n’ibitaramo bishingiye ku ndirimbo z’isi ‘Secular’.
Meddy ageze muri Canada, mu gihe azahataramira ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cya mbere kizaba ku wa 14 Ukuboza 2024, mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Montreal;
Azakomereza ibitaramo bye mu Mujyi wa Toronto ku wa 15 Ukuboza 2024, azataramira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 22 Ukuboza 2024. Ni mu gihe azanataramira Edmond na Vancouver ku matariki azatangazwa mu minsi iri imbere.
Meddy amaze iminsi amaramaje mu bikorwa bigamije kuvuga Kristo yamenye; ndetse yumvikanisha ko arajwe ishinga no gufasha cyane cyane urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika guhamya Kristo no gushakisha ubwami bw’Imana bigishoboka.
Mu myaka irenga 15 ari mu muziki yubatse ubushuti bwatumye benshi mu bahanzi baragiye bakorana mu bikorwa binyuranye, yaba mu ndirimbo cyangwa se mu bitaramo.
Azwi nk’umuhanzi wagiye wisanga muri ‘Gospel’ cyane kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gukora umuziki ushamikiye ku ivugabutumwa. Umubano afitanye na Adrien Misigaro niwo watumye bakorana indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ yamamaye mu buryo bukomeye.
Meddy akunze kugaragaza ko Adrien Misigaro yamubereye inshuti ikomeye n’umuturanyi mwiza, byagejeje kuri byinshi mu bikorwa bagiye bahuriramo.
Ubushuti bw'aba bunigaragaza cyane mu kuba kugeza ubu bamaze gukorana indirimbo ebyiri, kuko banafitanye indirimbo y’indi bise ‘Ntacyo nzaba’.
Meddy yageze mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada aho agiye gutangira urugendo rw'ibitaramo
Meddy yitwaje 'Guitar' nka kimwe mu bicurangisho by'umuziki asanzwe yifashisha mu bihe bitandukanye
Meddy yakiriwe n'abarimo Philbert Kwizera washinze ikigo KAL Prime Group Ltd cyamufashije gutegura ibi bitaramo
Meddy
yasubiye muri Canada, nyuma y'imyaka itandatu yari ishize atahataramira
Ni ubwa mbere Meddy ageze muri Canada mu rugendo rw'ibitaramo bya 'Gospel' yiyemeje gukora
Ibitaramo
bya Meddy bizabera mu Mujyi itandukanye muri Canada, ahagamije kugaragaza urugendo
rwe rwo kwakira agakiza
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA ADRIEN NA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO