Kigali

Martin Ødegaard yavuze igikenewe kugira ngo Arsenal ikusanye ibikombe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/12/2024 9:43
0


Kapiteni wa Arsenal, Martin Ødegaard, yavuze ko ikipe akinira isabwa kwita ku buryo bwo gutsinda ibitego mu mipira icaracara mu rubuga rw’amahina, aho kuguma kwiringira gutsinda imipira y’imiterekano gusa.



Mu myaka ishize, ikipe ya Arsenal yagiye igaragaza ubushobozi bwo guhatanira igikombe cya Premier League, ariko ntibigende neza. Kapiteni w’iyi kipe, Martin Ødegaard, yasobanuye neza icyo ikipe ye ikeneye kugira ngo izahabwe icyubahiro nk’ikipe yahize izindi muri shampiyona ariko ikazabigeraho itwaye igikombe.

Kuri Martin abona umuti atari ugukosora gusa, ahubwo ni ugushyira imbaraga n'ubushake mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe babona cyane mu gutsinda ibitego byo mu rubuga rw’amahina.

Ødegaard yavuze ko mu mukino banganyijemo na Fulham, Arsenal yabaye nk’itakaza amahirwe kubera kubura utera mu izamu ubwo umupira wacaracaraga mu rubuga rw’amahina. Ibi byatumye umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.

Yagize ati: "Dukeneye kuba abakinnyi bahozaho cyane mu rubuga rw’amahina. Twagize amahirwe menshi akomeye, ariko ndumva ari umukino twagombaga gutsinda. Twari twarushijeho kuganza umukino mu buryo bugaragara. Nta kindi Fulham yakoze usibye gutsinda igitego cyabo."

Yakomeje agira ati: "Twagize ibihe by’ingenzi, cyane cyane nyuma y’igitego cyanzwe umukino ugiye kurangira. Birumvikana twarababaye kuko twifuzaga gutsinda."

Ødegaard asanga ikibazo gikomeye kiri mu buryo ikipe ititwara neza mu gusatira, ahubwo bacungira ku mipira y’imiterekano. Kuri Ødegaard, kwiharira umukino si ikintu cyonyine gikenewe, ahubwo igikenewe ni ukuwiharira bawuyobora mu izamu ry’uwo bahanganye.   


Martin Odegard yavuze ko ikipe ya Arsenal igomba kwiga uburyo bwo gutsinda imipira icaracara mu rubuga rw'amahina, batagumye gucungira ku mipira y'imiterekano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND