Kigali

Polisi yasobanuye icyatumye umufana wa Rayon Sports yambikwa amipingu ku mukino wayo na APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/12/2024 7:00
0


Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko umufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon Sports na APR FC yaziraga kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga muri Stade Amahoro.



Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024 Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere warangiye amakipe yombi anganya 0-0. 

Mbere y'uko uyu mukino wakiniwe muri Stade Amahoro utangira, hari amafoto yagiye hanze y'umufana wa Rayon Sports yambaye amapingu ari mu maboko y'Abapolisi

Aha benshi batekereje ko ashobora kuba yateje akavuyo cyangwa akaba ashobora kuba yari yajyanye itike mpimbano kuri uyu mukino.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru Polisi y'u Rwanda yasubije uwari wayibajije icyo uyu mufana yazize ku rubuga rwa X,ivuga ko yaziraga kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga muri Stade Amahoro.

Yanditse iti" Uyu yafashwe nyuma y'uko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga. 

Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze".

Uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC wari witabiriwe n'ingeri zose harimo n'abafite ubumuga nk'aho hari ifoto yafashwe na InyaRwanda yakunzwe n'abenshi ku mbuga nkoranyambaga y'umugore ufite ubumuga bw'ingingo yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wari witabiriwe n'ingeri zose harimo n'abafite ubumuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND