Kigali

Premier League: Chelsea yakomeje gutanga ubutumwa naho Arsenal yongera gucumbagira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/12/2024 21:23
0


Ikipe ya Chelsea yatsinze Tottenham Hotspur ikomeza gutanga ubutumwa ko ikomeye naho Arsenal yongera gucumbagira inganya na Fulham mu mikino yo ku munsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Iyi mikino yakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2024, Saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 30 aho Tottenham Hotspur yari yakiriye Chelsea.

Uyu mukino watangiye Chelsea ikina neza gusa ku munota wa 4 gusa Marc Cucurella yakoze amakosa aranyerera atakaza umupira wifatirwa na Brendan Johnson, arawuzamukana awuhindura mu rubuga rw'amahina usanga Dominic Solanke aba atsinze igitego cya mbere.

Ku munota wa 11 Marc Cucurella yongeye kunyerera atakaza umupira ufatwa na Brendan Johnson awuha Pedro Neto nawe awuha Kulusevski arekura ishoti riragenda rijya mu izamu igitego cya Kabiri kiba kirabonetse.

Nubwo Chelsea yatsindwaga ibi bitego ariko niyo yabaga iri imbere ihererekanya neza umupira ndetse inayumzamo ikarema uburyo imbere y'izamu biza gutuma inabona igitego cya mbere gitsinzwe na Jadon Sancho ku mupira yarahawe na Marc Cucurella.

Chelsea yakomeje kurema uburyo bw'inshi imbere bwashoboraga kuvamo ibitego binyuze ku bakinnyi barimo Cole Palma na Pedro Neto. Igice cya mbere cyarangiye Tottenham Hotspur iyoboye n'ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Chelsea ikomeza gusatira, abakinnyi barimo Enzo Ferndandez barekura amashoti aremereye gusa kunyeganyeza inshundura bikaba aribyo byanga.

Ku munota wa 61 iyi kipe yaje kubona penaliti ku ikosa Yves Bissouma yari akoreye Moises Caisedo maze iterwa na Cole Palmer arayinjiza igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

Tottenham Hotspur nayo yagiye inyuzamo ikabona uburyo binyuze kuri Heung Min Son gusa nta bubyaze umusaruro.

Ku munota wa 73 Enzo Ferndandez yatsinze igitego cya 3 cya Chelsea gitsinzwe na Enzo Ferndandez. Ku wa 84 Cole Palma yatsinze igitego cya Kane kuri penaliti yari ivuye ku ikosa yari akorewe na Pape Matar Sarr.

Mbere y'uko umukino urangira, Tottenham Hotspur yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Heung Min Son ku mupira yahawe na James Maddison.

Umukino warangiye Chelsea yegukanye amanota atatu ku intsinzi y'ibitego 4-2, ihita ishimangira umwanya wa kabiri aho ifite amanota 31.

Undi mukino wakinwe ni uwo Arsenal yanganyijemo na Fulham igitego 1-1. Iyi kipe y'abarashi yahise isigara dore ko yanganyaga na Chelsea amanota ariko kuri ubu yahise irushwa nayo amanota 2.

Enzo Ferndandez yishimira igitego yatsinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND