Kigali

New Melody yatumiye Pastor Hortense Mazimpaka na Elie Bahati mu mugoroba w'indirimbo z'agakiza

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/12/2024 20:51
0


New Melody Choir igiye gukora igitaramo "Evening of Salvation Songs" yatumiyemo umuramyi ukunzwe cyane muri iyi minsi, Elie Bahati, ndetse na Pastor Hortense Mazimpaka ukorera umurimo w'Imana mu Itorero Believers Worship Centre ndetse akaba ari nawe Mushumba Mukuru waryo.



Iki gitaramo cyiswe "Evening of Salvation Songs" [Umugoroba w'indirimbo z'agakiza], cyateguwe na New Melody Choir y'abaririmbyi b'intyoza baturuka mu matorero atandukanye. Ni igitaramo kiba kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2024, kibere kuri Bethesda Holy Church mu Gakinjiro - Gisozi mu Mujyi wa Kigali aho bakunze kwita kwa Rugamba.

New Melody Choir irafatanya na Boanerges Gospel Group yo kuri Bethesda Holy Church, Elie Bahati na Pastor Hortense Mazimpaka. Biteganyijwe ko igitaramo gitangira saa kumi z'umugoroba ariko imiryango igomba kuba ifunguye guhera saa cyenda n'igice z'amanywa.

Perezida wa New Melody, Elysée Muhayimana, yabwiye inyaRwanda ko bateguye iki gitaramo kuko "New Melody yifuje gusoza umwaka ifatanya n'abazaboneka bose gushimira Imana impano iruta izindi zose yaduhaye ari yo Kristo uhesha bose agakiza. Twarateguye, twarabisengeye biraza kuba ari byiza cyane."

Yavuze ko bazaba bahimbaza Imana ku bw'impano yabahaye. Ati: "Iyo umwaka usoza tuba dufite byinshi byo gushima. Twahisemo ishimwe rimwe rikuru, risumba ayandi yose dufite. Ni impano y'agakiza twaherewe muri Kristo. Abantu bazaze ari benshi dufatanye, ndabizi mu gushima iri shimwe hahishwemo guhembuka n'andi mashimwe menshi".

Aba baririmbyi bavuga ko nyuma y'iki gitaramo cyabo bise "Evening of Salvation Songs", gahunda zirakomeje bakaba bazashyira hanze ibihangano binyuranye ndetse banateganya gukora igitaramo gikomeye kizaba umwaka utaha. Bati "Tubahishiye indirimbo nyinshi nshya, ariko turimo turanategura igitaramo kinini cyane Uhoraho adushoboje muri 2025".

Hari hashize imyaka 6 New Melody idakora igitaramo cyayo bwite kuko igiheruka yari yise 'Serah Concert II' cyabaye tariki 25 Ugushyingo 2018, kibera muri Camp Kigali. Icyo gitaramo cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi bine barimo ab'amazina azwi mu myidagaduro nka Aline Gahongayire, Butera Knowless, Mani Martin na Christopher.


New Melody bagiye gukora igitaramo cyo gushima Imana

New Melody Choir, Elie Bahati na Pastor Hortense barahurira mu gitaramo kuri iki Cyumweru


New Melody Choir yateguye "Umugoroba w'indirimbo z'agakiza"


REBA INDIRIMBO "NDAKWIRINGIYE" YA NEW MELODY CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND