Umuramyi Divine Nyinawumuntu ubarizwa muri Labal ya TFS, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Lahayiloyi" igaragaramo umunyarwenya Phil Gentil ukora urwenya rwo kujyana abantu mu Ijuru.
Lahayiloyi ni indirimbo yandikiwe muri "Unlimited record studio" ari nabo bakoze amajwi yayo mu gihe amashusho yayo yakozwe na Producer Ezekiel uzwi ku izina rya DNG. Ni indirimbo ya 4 muri rusange Divine Nyinawumuntu asohoye nyuma ya "Mbeshejweho", "Urugendo" na "Irembo". Igaragaramo umunyarwenya Phil Gentil uri mu bagezweho muri iyi minsi.
Mu mwaka wa 2024 ni bwo Divine Nyinawumuntu yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ndetse abasha kwitwara neza. Nyuma yo kuva ku ntebe y'ishuri, uyu muhazikazi wo guhangwa amaso yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu miririmbire agakora 'practices' [gusubiramo indirimbo] nyinshi ndetse akarushaho kwigira ku bandi.
Divine umaze gusangira uruhimbi n'abahanzi banyuranye barimo abakobwa babiri bavukana bakunzwe cyane muri Gospel ari bo Vestine na Dorcas, ari gukora umuziki afashwa na TFS [Trinity For Support] baherutse kugirana amasezerano y'imyaka 3, akaba azarangira mu 2027. Ni amasezerabo bavuguruye dore ko bari bamaze umwaka umwe bakorana.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Uwifashije Frodouard uyobora TFS yavuze ko Divine Nyinawumuntu bagiye kumufasha gukora indirimbo nyinshi ndetse n'ibitaramo. Yanashimiye Unlimited Record yemeye gushyira itafari ku muziki wa Divine aho kuri ubu ari bo bari kumutunganyiriza indirimbo mu buryo bw'amajwi.
Divine Nyinawumuntu arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
REBA INDIRIMBO NSHYA "LAHAYILOYI" YA DIVINE NYINAWUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO