Abahanzi 60 bahize abandi muri ArtRwanda-Ubuhanzi, Icyiciro cya Kabiri basoje amasomo ndetse banahabwa impamyabumenyi, basabwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, no gukora ubuhanzi bwubakiye ku ndangagaciro na kirazira by’u Rwanda.
Uyu muhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi wabereye kuri Kigali Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2014. Aba bahanzi bavuye mu barenga 1000 bari bahatanye ku rwego rw'Igihugu.
Akanama Nkemurampaka kemeje ko abanyempano 60 ari bo bajya mu mwiherero bari bamazemo umwaka umwe bahabwa amasomo ajyanye no kubategura kujya ku isoko ry'umurimo.
Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, ryatangiye ridafite ibyiciro by'aho abahanzi bahatanaga, ariko kuri iyi nshuro harimo ibyiciro icyenda (9).
Mu gushaka impano, irushanwa ryageze mu bice bitandukanye by'Igihugu, ndetse hatoranyijwemo 60 bahize abandi.
Mbere y'uko batangazwa, aba bahanzi bakoze imyitozo inyuranye ndetse n'amahugurwa azabafasha kwitwara neza ku isoko ry'umurimo. Binashimangirwa na filime ngufi yagaragajwe, yerekana ubumenyi aba bahanzi bavomye.
James wakoze iyi filime yavuze ko 'Twayikoze mu rwego rwo kuzirikana no kubahisha ubuhanzi, no guhuza abantu muri rusange'.
Uyu musore yavuze ko ubwo yasoga amasomo ye ya Kaminuza, yumvaga azajya gushaka akazi ko kuba umubaruramari, ariko ko akazi kose yakoraga 'numvaga ndi aho ntagomba kuba ndi'.
Avuga ko ibi ari byo byatumye ahitamo gushaka gukurikira inzozi ze z'ubuhanzi.
ArtRwanda-Ubuhanzi, ni irushanwa riri mu maboko y'Umuryango Imbuto Foundation, ndetse ritegwa inkunga na Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi (Moya), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) n'abandi.
Omer uri mu basoje amasomo yavuze ko bishimishije kuba barahawe umwanya wo guhatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi kuko 'rwabaye urubuga rwo kugaragaza impano zacu'.
Muhorereta we yavuze ko yashimishijwe no muri ArtRwanda-Ubuhanzi 'baradukoreye ibihangano' kandi 'bazakomereze aho'.
Yunganirwa na Sam Skay usobanura ko kuba yarafashijwe gusohora ibihangano bye ari 'umugisha nagize'.
Munyana Slyvie we avuga ko ibihangano bigishijwe gukora 'bizatuma bagaragaza abo bari bo mu ruhandi rw'umuziki rwa buri munsi'.
Umuhango wo gushyira ku isoko aba abahanzi 60 witabiriwe n'abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr Utumatwishima, Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami n'abandi.
Bahawe impanuro bazubakiraho mu rugendo rw’abo rw’ubuhanzi
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yashimye byimazeyo Imbuto Foundation yabaye nyambere mu gutangiza urugamba rwo gushyigikira abahanzi, kandi n’ubu bakaba bagikomeje.
Yavuze ko muri iyi minsi nka Minisiteri, batangije gahunda yo gusura ibikorwa by’abahanzi, kandi twabonye ko ‘abahanzi banyura mu bintu bikomeye, ari na yo mpamvu nsaba buri wese, uzajya ukenerwa n’umuhanzi kujya amwakirana yombi’.
Utumatwishima yashimye kandi Madamu Jeannette Kagame ku bwo gushyigikira abahanzi, kuko byafashije abo mu bice bitandukanye by’Igihugu kugaragaza impano zabo, abatsinze bakagera ku rwego rw’Igihugu.
Ati “Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame na Imbuto Foundation batubereye ku ruhembe rw’imbere mu guteza imbere urubyiruko. Tumushimire rero!
Utumatwishima yavuze ko mu rugendo rwo guteza imbere urubyiruko, hagiye kubakwa ibigo bitanu bizafasha urubyiruko mu turere dutandukanye. Yanavuze ko muri iki gihe batangira urugendo rwo gushyira mu bikorwa itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge, kugirango abahanzi bungukirwe n’ibyo bakora.
Ati “Nta muntu uzongera gukoresha igihangano cy’umuhanzi nyarwanda ntacyo yishuye.” Yanavuze ko bari kubaka ‘Porogoramu’ ijyanye n’uburyo uruganda rw’ubuhanzi rukwiye kuba rwubatse.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, we yavuze ko abashoje amasomo yabo, bateye intambwe nziza, kandi 'turizera ko bazakomereza aha'.
Elodie Shami yanabagejejeho intashyo za Madamu Jeannette Kagame. Kandi avuga ko Guverinoma irajwe ishinga no guteza imbere inganda Ndangamuco, kandi ni urugendo ruzakomeza gushyigikirwa.
Elodie Shami yavuze ko mu ntangiriro z'uyu mushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi, bahuye n'imbogamizi zirimo 'imyumvire' aho abantu batumvaga neza ubuhanzi.
Ariko kandi avuga ko ari urugamba rugikomeje, asaba abahanzi 'kubuhesha agaciro' no kubaka 'ubuhanzi bushingiye ku muco n'indangagaciro' by'Igihugu.
Elodie Shami yagaragaje ko ubuhanzi buri no muri gahunda ya Guverinoma izwi nka NST2. Ati "Dushimiye Leta yacu ku bwo gushyigikira abahanzi".
Imibare ya hafi igaragaza ko bamwe mu basoje amasomo muri ArtRwanda-Ubuhanzi, bashinze ibigo 39, ndetse banashyizeho ibigo byatanze akazi kuri benshi.
Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi, itera imbere.
Yavuze ko "nka UNDP dutewe ishema n'ubwo bufutanye. Twavuga ko turi kumwe namwe muri uru rugendo, kuva uyu munsi n'ikindi gihe. Kandi tuzakomeza gushyigikira Guverinoma y'u Rwanda, na Imbuto Foundation".
ArtRwanda - Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rizashakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagarutse ku byafasha ubuhanzi gutera imbere. Hari aho yagize ati “Kuba umuhanzi uboneye u Rwanda, bidusaba kujya kure y’impano twifitemo, ahubwo tugatekereza ku bindi byose byatuma iyo mpano itubeshaho, kandi igatanga umusanzu ku bukungu bw’igihugu, no kwimakaza umuco wacu."
Musafiri James watunganyije filime yerekanwe muri uyu muhango, yavuze uburyo yasoje amasomo ya Kaminuza atangira gushaka uko yinjira mu buhanzi. Hari aho yagize ati "Nahuye n’abatoza bo ku ruhande rw’ubuhanzi no ku ruhande rw’ubucuruzi. Byangiriye akamaro kuko bwa mbere nkora filime, nta kintu nari nitayeho uretse inkuru gusa."
Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge yashimye abahanzi basoje amasomo yabo mu cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, hari aho yagize ati: “Iyo tuje aha turi kumwe n’urubyiruko rungana gutya, rwabonye imbere heza, natwe bidutera ishema nk’Umuryango w’Abibumbye.”
Ibirori
byo gusoza Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda_Ubuhanzi byabereye kuri Kigali
Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024
Abasoje amasomo bakinnye umukino bise ‘Intambwe y’Inganzo’ ugaragaza uburyo buri wese akwiriye kuvomerera inganzo imurimo
Kwizera washinze ikigo 'Kigali Photography', yagarutse ku rugendo rwe ubwo yitabiraga ArtRwanda-Ubuhanzi mu 2018
Umusizi Carine Maniraguha yagarutse ku kuntu ArtRwanda-Ubuhanzi, yatumye inganzo yaguka
Abasoje amasomo bagaragaje ibihangano bahanze mu bihe binyuranye
AMAFOTO: ArtRwanda-Ubuhanzi
TANGA IGITECYEREZO