Abakunzi ba ruhago nyarwanda bayiraye ku ibaba, sibo barota ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rikeye, ubundi kuri uyu wa Gatandatu itariki 7 Ukuboza 2024 Rayon Sports igacakirana na APR FC kuri Stade Amahoro umukino wari umaze amezi atatu utegerejwe na benshi.
Kuri uyu wa Gatandatu itariki 7 Ukuboza 2024, kuri Stade Amahoro harakinirwa umukino uruta indi yose ikinirwa mu Rwanda, umukino urahuza APR FC na Rayon Sports, amakipe yahanganye kuva kera, ndetse akaba ari nayo yihariye ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda.
Umukino uza
guhuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, ni umukino wari umaze
igihe kinini cyane utegerejwe kuko amatariki wari warapanzwe ko uzakinirwa,
yimuwe inshuro ebyiri kubera impamvu zigiye zitandukanye, ariko kuri uyu wa Gatandatu bidasubirwaho, Rayon sports irakira APR FC mu mukino wakabaye
warakinwe ku munsi wa gatatu wa shampiyona ya Rwanda Premier League 2024-25.
Uyu mukino
wari upanzwe ko wari gukinwa ku itariki 14 Nzeri 2024, ariko ntiwaza gukinwa,
kubera ko APR FC yari gukina na Pylamif yo mu misiri mu mukino ubanza mu
ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Champions League, ibyo byatumye uyu mukino
udakinwa kuri iyo tariki.
Numa y’uko
umukino wa APR FC na Rayon Sports udakinwe ku itariki 14 Nzeri wimuriwe ku
itariki 19 Ukwakira, ariko nawo ntiwakinwa kubera ko ikipe y’igihugu yari mu
myiteguro yo gukina na Djibouti mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya
Africa cy’abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo CHAN.
N’ubwo
iturufu yo kudakina umukino ku itariki 19 Ukwakira yabaye imyiteguro y’ikipe y’igihugu,
APR FC yari yamaze gutanga ubusabe muri Rwanda Premier League isaba ko yazakina
na Gasogi United kuri iyi taliki, mu mwanya wo gukina na Rayon Sports.
Kera kabaye
kuri uyu wa Gatandatu itariki 7 Ukboza 2024 umukino karundura wa APR FC na
Rayon Sports urakinwa, ariko mbere y’uko ukinwa, amakipe yagaragaje imbaraga
zitandukanye ukurikije uko buri kipe yatangiye imikino ya shampiyona.
Ikipe ya
Rayon Sports inayoboye shampiyona y’u Rwanda, nubwo yatangiye inganya imikino
ibiri ya shampiyona, nyuma yaho yagaragaje imbaraga zidasanzwe kuko yahise
itsinda imikino ikenda yikurikiranya. Rayon Sports kandi ni iya mbere n’amanota
29, ikaba irusha ikipe ya kabiri ariyo AS Kigali Amanota icyenda.
APR FC yo
yagize intangiriro mbi za shampiyona, kuko imaze gutakaza imikino ine yose muri iyo ine ikaba yaranahuye n’igisebo cyo guterwa mpaga kubera yakinishije
abakinnyi barindwi b’abanyamahanga icyarimwe mu kibuga, kandi amategeko ategeka
kutarenza abakinnyi batandatu.
Ni umukino
APR FC iramanuka mu kibuga irushwa amanota 11 na Rayon Sports baba bahanganiye
igikombe, kuko Rayon Sports ni iya mbere ifite amanota 29, APR FC yo ni iya
Gatandatu ifite amanota 18.
Ni ikipe ya
Rayon Sports iramanuka mu kibuga ishimwa mu myanya yose, kuko mu mikino icyenda
imaze yikurikiranya itsinda yo yatsinzwemo igitego kimwe gusa, bisobanuye ko
ari ikipe ikomeye mu bwugarizi, izamu, hagati no mu busatirizi.
APR FC yo
ntabwo biramera neza, kuko umukino iheruka gukina yanganyije na Police FC,
kandi usanga nta myanya irashimwa neza, kuko ikinjizwa ibitego, kandi n’ubusatirizi
bwayo bukaba nta bitego byinshi buratsinda.
Abakinnyi bo
kwitega ku ruhande rwa Rayon Sports ni Fall Ngagne, Aziz Bassane Koulagna,
Iraguha Hadji na Adama Bagayogo. Klu ruhande rwa APR FC
abakinnyi bo kwitega ni Niyigena Clement, Mahmadou Lamine Bah, Mamadou SY,
Aluou Souane, Mugiraneza Frodouard n’abandi.
Kuri uyu wa Gatandatu APR FC iracakirana na Rayon sports mu mukino w'amateka
Ni nde wigiza nkana ?
TANGA IGITECYEREZO