Kigali

NBA Preseason izasubira mu Bushinwa nyuma y’imyaka Itanu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/12/2024 17:44
0


Mu mwaka utaha wa 2025, NBA izongera gukina imikino ya Preseason mu Bushinwa, nyuma y’imyaka itanu itahakandagira.



Nk'uko byatangajwe na ESPN, imikino ibiri izahuza amakipe ya Brooklyn Nets na Phoenix Suns ikazabera i Macau mu kwezi kwa 10, muri Venetian Arena, imwe mu nyubako z’imikino n’imyidagaduro zikomeye muri kiriya gihugu.

Iyi nkuru ije ari igisubizo ku Bushinwa, igihugu gifite abakunzi ba Basketball benshi ku isi. Kuva mu 2004 kugeza mu 2019, NBA yari ifite umuco wo gukinira imikino ya Preseason mu Bushinwa, aho amakipe 17 yahatanze ibyishimo mu mikino 28 yakiniwe mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Ubwo byaherukaga, amakipe yo muri NBA yakinanye n’amakipe y’Abashinwa mu 2019. Ariko, umubano hagati ya NBA n’u Bushinwa wahungabanyijwe n’ubutumwa bwa Daryl Morey wari umuyobozi w’ikipe ya Houston Rockets, bwo gushyigikira imyigaragambyo muri Hong Kong. 

Guverinoma y’u Bushinwa yahise ifata icyemezo cyo guhagarika ibiganiro bya NBA kuri televiziyo yabo, bikaba byarateje igihombo gikomeye kuri NBA, byanakubitanye n’umubano utari wifashe neza hagati y’u Bushinwa na USA.

Nyuma y’aho, umubano hagati y’ibi bihugu byombi watangiye kuzahurwa mu 2020, nyuma y’aho Michael Ma uyobora NBA mu Bushinwa ashyiriweho inshingano zo kongera kubaka umubano wizewe. 

Umuyobozi mukuru wa NBA, Adam Silver, aherutse kuvuga ko nubwo habaye ibihe bikomeye, NBA ikomeye ku ndangagaciro zayo kandi yiteguye kugaruka mu Bushinwa, nk'uko bigiye kugerwaho mu mikino ya Macau.

Uretse u Bushinwa, NBA muri gahunda yo gukurura abafana ku isi hose. Mu kwezi gushize, imikino ya preseason yakiniwe muri Abu Dhabi, yatewe inkunga na Emirates Airlines byongera gukomeza ubwamamare bw’irushanwa rishya rya NBA Cup.

Kugaruka mu Bushinwa ni intambwe ikomeye kuri NBA, cyane ko iki gihugu cyakomeje kwigaragaza nk'isoko rikomeye ry’abafana b’umukino wa Basketball. 

Mu gihe Brooklyn Nets na Phoenix Suns bazaba bategura umukino wa’amateka i Macau, abakunzi ba Basketball ku isi yose bazaba bahanze amaso kureba niba bizasira akadomo ku mubano utari mwiza wa Leta Zunzze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND