Kigali

N'iyo bazana ‘Hamas’ nzakurwanirira- The Ben mu ndirimbo iteguza igitaramo cya Album ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2024 14:39
0


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben akomeje urugendo rwo gusogongeza abakunzi be zimwe mu ndirimbo ziziza zigize Album ye ya nshya agiye kumurikira abafana be n'abakunzi b'umuziki be mu gitaramo yise "The New Year Groove Year Album Launch " kizaba ku wa 1 Mutarama 2024.



Ni ubwa mbere The Ben agiye gukora igitaramo cye bwite, nyuma y'imyaka 15 ishize kuko yaherukaga gukora igitaramo cye amurika Album yise 'Amaso ku maso'- Icyo ntiyashyizeho akadomo ahanini bitewe n'uko cyahagaritswe ku munota wa nyuma. 

Nyuma ya 2009 yagiye agaragara mu bitaramo by'abandi bahanzi yabaga yatumiwemo, ndetse na sosiyete zinyuranye zabaga zamutumiwe n'abantu ku giti cyabo.

Mbere y'uko akora igitaramo cyo kumurika album ye, uyu muhanzi yatangiye urugendo rwo gushyira ku isoko zimwe mu ndirimbo zigize Album zirimo nka 'True Love' yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024.

Ni indirimbo igizwe cyane n'amagambo y'urukundo, aho The Ben aririmba yishyize mu mwanya w'umusore witeguye gukora igishoboka cyose ariko akagaragariza umukobwa ko yamukunze.

Hari nk'aho aririmba agira ati "Niba ngombwa ko Ben afata imbunda nditeguye niyo bazana 'Hamas' na 'Hezibolah'... mukunzi ntuzigera wibura...ndi mu rukundo nawe, ndi gukunda kubi... Ndabizi ko ubizi nko kunda urukundo rwa nyarwo, sinzi uko nabivuga, disi uri mwiza, gumana nanjye, ngaho mukunzi."

Hezbollah, The Ben yaririmbye usanzwe uvugwa cyane mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu ntambara nk’ihuriro rifite imbaraga mu basilamu b’aba-Shia rigenzura umutwe wa gisirikare ukomeye kurusha iyindi muri Liban/Lebanon.

Uyu mutwe washinzwe mu ntangiriro z’imyaka ya 1980 n’igihugu gikomeye cy’aba-Shia – Iran, ngo ihangane na Israel.

Hamas yo yaririmbye imaze mu bitero kuri Israel. Ariko kandi benshi mu bayobozi b’uyu mutwe bamaze kwicwa na Israel, mu bitero bikomeye bagiye bagabwaho.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yumvikanishije ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ni nk’urufatiro rw’urugendo rwe mu muziki.

Ati "Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.”    

Ibyamamare bishobora gutungurana muri iki gitaramo cye

The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.

Afite indirimbo ‘Uzaba uzaba’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza Kamikazi;

Lose Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’ yakoranye na Jay Polly na Green P,

‘Nkwite nde’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’ yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.

‘Karara’ yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond, ‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n’izindi.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.

Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.

Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena. 

Kanda hano ubashe kumva indirimbo ‘True Love’ ya The Ben itanga umusogongero wa Album ye nshya 

The Ben yatangaje ko tariki ya 1 Mutarama 2025 azataramira muri BK Arena mu kumurika Album ye 

The Ben agaragaza ko afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo zinyuranye mbere y’uko umwaka urangira 

The Ben ari mu biganiro na Diamond biganisha ku kuzataramana nawe tariki 1 Mutarama 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND