Umuririmbyi Kenny Sol ari mu myiteguro yo kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Stockholm muri Suède, mu ruhererekane rw'ibitaramo amaze igihe atangiye ahanini agamije kwiyegereza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.
Ni ubwa mbere Kenny Sol azaba ataramiye muri Suède, ndetse yagaragaje ko ari igihe cyo gusabana n'abafana be n'abakunzi b'umuziki, mu rwego rwo kubafasha gusoza neza umwaka wa 2024, binjira mu 2025.
Uyu muririmbyi asobanura iki gitaramo nk'umwanya mwiza kuri we wo gusoreza umwaka imahanga. Ni igitaramo agaragaza ko azakora ku wa 26 Ukuboza 2024, ahitwa Venue: A75.
Ni igitaramo bigaragara ko cyateguwe na East West Vibes. Ni mu gihe yari aherutse gukorera ibitaramo bibiri mu gihugu cya Canada.
Ni ibitaramo yaherekesheje kumenyekanisha indirimbo ye yise 'Phenomenal', igomba kujya hanze mbere y'uko yerekeza muri Suède.
Kenny Sol aherutse kubwira InyaRwanda, ko ibi bitaramo bye muri Canada yari yahisemo kubyita ‘Phenomenal’ kubera ko yashakaga kuyimenyekanisha mbere y’uko isohoka.
Iyi ndirimbo yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho hasigaye ko yemeze igihe cyo gusohoka kwayo. Ati “Icyatumye mpitamo kwitirira ibi bitaramo indirimbo yanjye ‘Phenomenal’ ni uko ari igikorwa nari narateguye cyo guhura n’abantu banjye.
Kuko nari narateguye ko nzajya njyayo kenshi, kuko ni ubundi bumenyi umuntu aba yunguka cyangwa se arema, rero ni igikorwa nateguye kugirango mpure n’abantu banjye mbasangize n’indirimbo yanjye nshya mu buryo bwa ‘Promotion’.”
Muri uyu mwaka, Kenny Sol yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo nka MTN Iwacu Muzika Festival, byabereye mu Ntara zitandukanye z’Igihugu. Uyu mugabo yanagize uruhare kuri Album ya Marioo, uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania.
Kenny Sol afite ibihangano byakunzwe mu bihe bitandukanye. Ku wa 30 Kamena 2024, yamuritse Extended Play (EP) ye yise ‘Strong than before’ igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo Joli Remix, Stronger than before, Addicted, Enough, Falling in love, One more time yakoranye na Harmonize na Call yakoranye na Fik Fameica.
Iyi Ep iriho indirimbo ye ‘Forget’ ndetse na ‘Say may name’ zakozwe na Producer Niz Beat- Keny Sol aherutse kuvuga ko gukorana na Niz eat byatumye ibihangano bye bimenyekana ku rwego rwiza, kuko bakoze indirimbo zakunzwe.
Ubwo yamurikaga EP ye yavuze ati “Uyu musore mubona iyo dukoranye mugiriraho umugisha udasanzwe, ni we wakoze ‘Forget’ na ‘Say my name’ zose zifite icyo zisobanuye ku rugendo rwanjye mu muziki.”
“None twanakoranye ‘Enough’ kandi ndi kuyizereramo ko ishobora kuzakora andi mateka. Ni ukuri nzagushimira kandi ndabizirikana.”
Kenny Sol yatangaje ko agiye gusoreza umwaka mu gihugu cya Suede
Kenny Sol aherutse gukorera ibitaramo bibiri mu gihugu cya Canada
Kenny Sol yasobanuye ko igitaramo cye muri Suède, kigamije gufasha abafana be gusoza neza umwaka
Kenny Sol azataramira ku nshuro ye ya mbere muri Suede, ku wa 26 Ukuboza 2024
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZOSE ZIGIZE EP YA KENNY SOL
TANGA IGITECYEREZO