Kigali

Buri ndirimbo hariho abahanzi barenze babiri! Ibyo wamenya kuri EP ya Phil Peter yubakiye kuri ‘Amapiano'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2024 22:24
0


Umunyamakuru akaba n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Phil Peter yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Filipiano’ iriho indirimbo eshanu, kandi ko yazikoranyeho n’abahanzi benshi mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwe n’abandi.



Uyu musore yamenyekanye cyane mu itangazamakuru, no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, kandi inyinshi muri zo zagiye zitanga umusaruro ukomeye. Afitanye indirimbo n’umuhanzikazi Marina, Chriss Eazy, Kevin Kade n’abandi. 

Muri iki gihe ni umunyamakuru wa Isibo TV aho akora mu kiganiro ‘The Choice’. Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita EP ye ‘Filipiano’ kubera ko yumvikanisha uwo ari we, ndetse n’uburyo yakoze urutonde rw’indirimbo zihariye.

Ati “Navuga ko ari ibihe bidasanzwe nagize ubwo nakoraga izi ndirimbo zubakiye ku mudiho w’injyana ya Amapiano ariko y’ubwoko butandukanye. Nabonye uburyo injyana ya ‘Amapiano’ yagiye itera imbere hirya no hino ku Isi, ndetse yigaragaza cyane nk’umuco, kandi igezweho muri Afurika, ikirenze kuri ibyo ni injyana nisangamo cyane mu kazi kanjye ko kuvanga imiziki, rero mu gukora izi ndirimbo nayisanzemo cyane ku buryo usanga hari umwihariko urimo muri buri ndirimbo.”

Yavuze ko mu gukora buri ndirimbo yatekereje kuri buri njyana buri wese yakwisangamo, ariko akabihuza n’injyana ya Amapiano. Phil Peter avuga ko iyi EP izaba iriho indirimbo eshanu, kandi kuri buri ‘ndirimbo nakoranyeho n’umuhanzi utari munsi y’umwe’. Ati “Nzabatangaza mu gihe kiri imbere.”

Iyi njyana ifite ingoma zidunda zikagera ku ngoma z’amatwi, ukumva zirajegera. Yahaye igikundiro kidasanzwe abahanzi babashije kuyikoramo indirimbo. Wabibaza Master KG wo muri Afurika y’Epfo wasohoye indirimbo ‘Jerusalema’ ikamuha igikundiro umubare munini utabasha kwigondera.

Byageze n’aho iyi ndirimbo isubirwamo n’abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria Burna Boy, kuva ku banyapolitiki kugera kuri rubanda rugufi barayibyina karahava. Amapiano akomeza kuba amapiano kugeza n’ubu.

Iyi njyana yadutse muri Afurika y’Epfo mu 2012, ariko abahanzi bo mu Rwanda batangiye kuyigereza mu bihe bya vuba. Abayizi barayizi.

Inyandiko zitandukanye zivuga ko Amapiano ikomoka ku njyana yo muri Afurika y’Epfo yitwa Kwaito [Ni injyana yamamaye muri Afurika y'Epfo mu 1990], ikaba umuziki ukomatanya ‘kwaito’ ivanzemo na Jazz na ‘Deep House’.

Amapiano irenze no kuba injyana kuko ikomatanya n’imibereho n’ubuzima bwa Afurika y’Epfo, ishobora kuzaba injyana y’Isi nk’uko bimwe mu bitangazamakuru bibitangaza.

Iyi njyana 'amapiano' yatangiye kugira igikundiro kuva mu 2019 nyamara yadutse muri Afurika y'Epfo mu 2012. Kuva icyo gihe iracurangwa ku mihanda yo muri icyo gihugu, aba-Dj bakomeye barimo Dj Stokie, Junior Taurus, MFR Souls n'abandi batangira gukangurira abantu gukurikirana iyi njyana.

Dj Maphorisa wo muri Pretoria, bivugwa ko ari we wihishe inyuma y'imenyekana ry'iyi njyana mu bihe bitandukanye kandi mu gihe gito.

Mu nkuru mbara nkuru, umuhanzikazi wo mu Budage, Shaya yavuze ko hatazwi umujyi injyana 'amapiano' yakomotsemo, ariko 'ikizwi ni uko twese ari iyacu."

Iyi njyana yo muri Afurika y'Epfo imaze kuba ikimenyabose. Nko mu 2020, 'Hashtag' yiswe #amapiano yakoreshejwe n'abantu barenga miliyoni 570 ku isi.

Ndetse imibare igaragaza ko mu 2019, indirimbo ziri muri iyi njyana zumviswe ku kigero cya 116% ku rubuga rwa Spotify.

Igihe cyarageze urubuga rwa Spotify rukora urutonde rw'indirimbo ziri muri iyi njyana, bituma abantu barenga miliyoni 365 barwiyandikishaho.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo inventa.com bivuga ko iyi njyana itagizwe n'amajwi gusa, ahubwo harimo gakondo y'abanyafurika “ku buryo ishobora kuzaba injyana ya Afurika ikunzwe mu minsi iri imbere.”


Phil Peter yatangaje ko agiye gushyira ku isoko EP ye iriho indirimbo eshanu

 

Phil Peter yavuze ko kuri buri ndirimbo yakoranyeho n’abahanzi barenga babiri

 

Phil Peter asobanura ko buri ndirimbo yayikozeho afatiye urugero ku njyana ya Amapiano

  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JUGUMILA’ YA PHIL PETER, CHRISSS EAZY NAKEVIN KADE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND