Umukinnyi wa flime uri mu bakomeye muri iki gihe, Bahavu Usanase Jannet yashyize ku isoko igice cya Gatatu cya Filime “Bad Choice/Amahitamo mabi”, ni nyuma y’uko muri Nzeri 2024 yari yashyize hanze igice cya Kabiri cy’iyi filime.
Ni filime idasanzwe mu rugendo rw’uyu mukinnyi wa filime wubatse amateka cyane cyane mu bijyanye no kugaragara muri filime z’abantu banyuranye, ndetse n’ize bwite. Ariko kandi yatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko akinye muri filime yitwa ‘City Maid’.
Nyuma y’uko atangije sosiyete ye ikora ibijyanye na filime yise ‘BahAfrica Entertainment’ yashyize imbere cyane gukora filime ze bwite, no kugerageza gufasha abakiri bato kwisanga muri uyu mwuga.
Yabanje gushyira ku isoko filime zirimo nka ‘Impanga’, ‘Isi Dutuye’ n’izindi n’ubu zigikomeje, kuko ari uruhererekane. Ariko kandi yanakoze mu buryo burambuye filime ye ‘Bad Choice’ yongeye kugaragaza amasura ya benshi mu bakinnyi abantu bamenye mu bihe bitandukanye.
Filime ye ‘Bad Choice’ irimo nka ‘Nick’ wamamaye muri City Maid bahoze bakorana, irimo kandi Gakwaya Celestin abantu bamenye nka ‘Nkaka’ n’abandi.
Iyi filime yayobowe mu buryo bw'amashusho na Ndayirukiye Fleury 'Legend', ni mu gihe yanditswe na Bahavu Jannet Usanase. Igice cya gatatu cy'iyi filime gifite isaha imwe n'iminota 33 ndetse n'amasegonda 31'.
Muri rusange yakinnyemo abakinnyi barimo Bahavu Usanase Jannet wakinnye yitwa Darlene; Gakwaya Celestin wakinnye ari Karisa, Emmanuel Ndayizeye wakinnye yitwa Louis, Musoni Julius wakinnye akoresha amazina ya Mugisha, Zaninka Joseline wakinnye yitwa Makurata, Assoumpta Wibabara [Gisele], Kampire Sarah [Sabrina], Marie Rose Uwimana [Marita] n'abandi.
Ni filime ariko inagaragaramo abandi bakinnyi barimo nka Kanani Samuel, Ishimwe Jean Paul, Jean Claude Hagenimana, Bikorima Fils, Emmanuel Ngabonziza n'abandi.
Mu bijyanye n'ikorwa ryayo mu gufata no gutunganya amashusho n'amafoto ndetse no gushyiraho ibirungo by'ubwiza (Make Up), hifashishijwe abarimo Peter Bashore, Noel d'antoine, Cedric Shimwa, Uwase Rehema, Jean Paul, Umucyo Studio, Elysee Pictures ndetse na Jean Damascene Hagenimana wafashe amashusho y'ibyabereye imbere y'amarido mu ikorwa ry'iyi filime (Behind the Scene).
Iyi filime kandi yumvikanaho indirimbo ndetse n'umuziki wahanzwe na Mr Hu The Big Voice. Bigaragara kandi ko mu ikorwa ryayo harimo imiryango itatu yagizemo uruhare rukomeye, nk'umuryango wa Seth Kwizera, Gershon Munezero ndetse na Manzi Merci.
Bahavu asobanura iyi filime nk’izakomeza kugaragaza byinshi mu bibera mu ngo, abantu bo hanze batamenya.
Ati “Urugo rubi rumenywa n'ururimo naho abari hanze yarwo iyobabonye haritafari rigeretse kurindi, bumva ukwiye no kuhapfira ngo udaseba cyangwa se ngubure ubutunzi bati gumaho wubake, niko zubukwa.
Tekereza,
wongere utekereze mbere yo guhitamo uwo muzubakana urugo, kuko niho uzaba
utangiriye kubaho icyiciro cyawe cyose usigaje kubaho muri ubu bu buzima.”
Bahavu
ari kumwe n'abakinnyi ba filime barimo nka Nkaka ndetse na Nick wamamaye muri
City Maid
Gakwaya Celestin wamamaye muri filime nka 'Rwasa', 'Serwakira' n'izindi
Nick
yanakinnye mu gice cya mbere cya filime 'Bad Choice' ndetse no mu gice cya
Kabiri
Ubwo
Bahavu yari kumwe na bagenzi be mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime
Bahavu
asobanura iyi filime nk'igamije kugaragaza imibanire y'abantu mu ngo muri iki
gihe
TANGA IGITECYEREZO