Kigali

Album ya Bruce Melodie yashyizwe mu 2025

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2024 11:06
0


Kimwe mu byo abafana n’abakunzi b’umuziki wa Itahiwacu Bruce wamenye nka Bruce Melodie bahora bamwishyuza mu bihe bitandukanye, ni isoko rya Album yahinduriye izina mu bihe bitandukanye, bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.



Ni Album yatangiye kuvugwa cyane kuva muri Mutarama 2024, ndetse yagiye yigizwa imbere kugeza ubwo n’izina yari ifite mbere rihInduwe. 

Amakuru y’ibanze yavugaga ko iyi Album izajya hanze muri Gicurasi 2024, ariko siko byagenze. Gusa muri kuriya kwezi, uyu muhanzi yatangaje ko Album ye yaretse kuyita ‘Sample’ ahubwo ayiha izina rya ‘ 'Colourful Generation'.

Iyo ugerageje kumva iyi ndirimbo 'Colourful Generation’ wumva ko ayandika yitaye cyane ku kumvikanisha imico y’inzanduka itavugwaho rumwe na benshi muri iki gihe, nk’abaryamana bahuje ibitsinda; mbese ni ibibera mu Isi y’igihe kinini, n’ubwo hari ababihimbaza n’abandi babyamaganira kure.

Nyuma ya Gicurasi 2024, byatangajwe ko iyi Album izajya hanze nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, cyangwa se mu Ukuboza 2024.

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe, avuga ko Album ya Bruce Melodie izajya ku isoko tariki 10 Mutarama 2025. Ni icyemezo yafashe ahanini biturutse mu kuba iyi Album ayishyize hanze mu Ukuboza uyu mwaka, mu gihe cyo gutanga ibihembo igashyirwa ku rutonde nka Album yasohotse mu 2024, kuko yaba yagiye hanze mu mpera z’umwaka. 

Guhitamo ko ayisohora mu 2025, yashingiye mu kuba bizaba ari intangiriro z’umwaka, no kuba yaba abategura ibitaramo, ibihembo n’abandi bazakomeza kumva uyu muzingo, kugeza ubwo yanashyirwa mu zizahatanira ibihembo runaka.

Ni Album iriho indirimbo 16 zakozweho na ba Producer banyuranye. Harimo indirimbo yakoranyeho na Joe Boy yitezeho kuzamufasha kumvikana cyane muri Nigeria, no mu bindi bice byo mu burengerazuba bw’Afurika.

Ubwo muri Gicurasi 2024, Bruce Melodie yari mu kiganiro ‘Red Carpert’ cya VOA Africa, yagarutse ku nzira yanyuzemo kugirango abashe gukora indirimbo “Colorful Generation” yitiriye Album ye.

Yavuze ati “Biterwa n’ibyiyumvo mfite, mfite indirimbo itarasohoka iri kuri album yanjye izasohoka vuba aha, ni indirimbo yitwa Colorful Generation, uzi uko yaje se? Umunsi umwe nararyamye numva nshaka gukora indirimbo ndabyuka njya muri studio yo murugo hari nka saa cyenda zijoro nshuranga piano numva ntibirikugeza aho nshaka nsubira kuryama ariko mbura ibitotsi.”

Akomeza ati “Icyo gihe nafashe telefone ntangira kwandika ibiri mu mutwe wanjye, ijambo rya mbere ryanjemo ni Colorful Generation, ntangira kwandika amagambo, ubundi ubusanzwe si uko mbigenza iyi nkora indirimbo mba ndi muri studio nkakora amajwi nkabona kwandika amagambo agize indirimbo, mu gitondo bukeye bwaho nibwo nagiye muri studio ntangira kurema injyana nsanga byabintu nanditse nijoro bihura neza n’injyana nacuze, byari byoroshye.”

Kuri Album kandi hariho indirimbo “Narinziko uzagaruka” yakomotse ku mubyeyi we witabye Imana mu 2012; hariho kandi ‘Sowe’, ‘Ifoto’ yakoranye na Bien-Aime Baraza, ‘Funga Macho’ yakoranye na Shaggy, iyo yakoranye na Blaq Diamond n’izindi zinyuranye.

Bruce Melodie ari kwitegura gusohora indirimbo yakoranye na Blaq Diamond, mu gihe Album ye izajya ku isoko tariki 10 Mutarama 2024
Bruce Melodie uherutse mu bitaramo byabereye muri Canada, ari no kwitegura kuzakora ibizwi nka ‘Listening Party’ mbere y’uko Album izajya ku isoko  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO FOTO’ YA BRUCE MELODIE NA BIEN-AIMEBARAZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND