Kigali

Dj Sonia yegukanye igikombe mu banyarwanda 4 bari babihataniye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2024 9:18
0


Sonia Kayitesi umaze kwamamara mu kuvanga imiziki nka DJ Sonia, ni we munyarwanda rukumbi wabashije kwegukana igikombe mu byatanzwe mu bihembo ngaruka mwaka bizwi nka ‘Zikomo Awards’ byatangiwe muri Afurika y’Epfo.



Uyu mukobwa yari ahatanye mu cyiciro cya Dj w’umwaka (Best Zikomo Dj of the year), ari naho yaje kwegukana iki gikombe. Si we munyarwanda gusa wari ku rutonde, kuko Mutesi Scovia washinze ‘Mama Urwagasabo’ yari ahataniye igikombe muri ‘Best Zikomo Inspirational Woman of the year’, Bwiza ahatanye muri ‘Best Zikomo Female Artist of the year); 

Ni mu gihe Miss Mutesi Jolly yahataniraga igikombe mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Social Impact of the year’, naho Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ahataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Zikomo Male Artist of the year’. 

Miss Mutesi Jolly yagiye ahatana muri ibi bihembo mu bihe bitandukanye, ndetse hari bimwe yagiye yegukana; cyo kimwe na The Ben. Ni mu gihe Mutesi Scovia yari ahatanye ku nshuro ya mbere.

Mu 2023, Mutesi Jolly yegukanye igihembo muri Zikomo Africa Awards, mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Motivation Speaker’ nk’umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika.

Umuhango w’ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro yabyo ya Kane wabereye muri Afurika y’Epfo. Ibihembo byihariwe cyane n’abo muri Zambia, muri Afurika y’Epfo, Tanzania, no mu bindi bice byo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambukaga imbona nkubone, ndetse bamwe mu begukanye ibi bihembo bagiye bahabwa umwanya wo kuvuga uko biyumva.

Dj Sonia wegukanye iki gikombe, amaze iminsi akora mu bitaramo binyuranye. Ndetse yakoranye cyane n’ibitangazamakuru binyuranye binyuze mu kuvanga imiziki itambuka kuri Radio; muri iki gihe akorana cyane n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). 

Ibi bihembo bitegurwa na Zikomo Charitable Trust isanzwe ifite ibikorwa byinshi mu bihugu bitandukanye bya Africa. Abahabwa ibihembo ni abagira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, ubuzima, imideli, imikino n’ibindi.

 

Dj Sonia yegukanye igikombe cya ‘Dj’ mwiza mu bihembo bya Zikomo Awards

 

Dj Sonia asanzwe ari umwe mu bahabwa akazi mu bitaramo n’ibirori bikomeye i Kigali n’ahandi

 

Dj Sonia yagiye agerageza amahirwe mu bintu bitandukanye birimo amarushanwa y’ubwiza, imideli n’ibindi 

Mutesi Jolly ntiyabashije kwegukana igikombe, ariko mu 2023 ari mu batsinze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND