Kigali

Miss Kayumba Darina yambitswe impeta y’urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2024 11:53
0


Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022 yagaragaje ko yamaze kwambika impeta y’urukundo [Fiançailles] n’umukunzi we w’umuraperi Kimzer bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.



Uyu mukobwa usanzwe ukora ibiganiro “Kigali Uncovered” yerekanamo ubuzima bwe n’ibindi, kuva mu byumweru bitatu bishize yasohoye amafoto ashimangira ko yatangiye paji nshya mu rukundo, nyuma y’uko uyu musore amwambitse impeta.

Ni amafoto yashyize hanze nyuma y’iminsi yari ishize bari mu gihugu cya Uganda, mu rugendo rwari rugamije kwishimira intambwe umubano wabo ugezeho, no gutangira gutekereza ahazaza habo nk’umugabo n’umugore.

Amafoto amaze iminsi ashyira hanze kugeza ku ifoto yashyize hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, yagaragaje ko yinjiye mu kwezi gushya, afite ibyishimo bikomeye nyuma y’uko yambitswe impeta.

Amafoto yagiye ashyira hanze agaragaza iyi mpeta, yavuzweho n’abantu banyuranye barimo nka Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, wagaragaje ko yishimiye kuba mugenzi we yateye ikirenge cye, cyane ko yitegura gukora ubukwe, ku wa 29 Ukuboza 2024.

Kayumba Darina yagiye asubiza abamwandikira, ndetse yabwiye Miss Nishimwe ko ‘byabaye’. Yagaragaje bwa mbere ko ari mu rukundo n’uyu musore, ubwo ku wa 4 Mutarama 2024, yasohoraga ifoto ari kumwe n’umukunzi we, akayiherekeresha ibimenyetso by’umutima.

Impeta nyinshi za ‘Fiançailles’ zikoreshwa muri iki gihe n’ibyamamare, zikoze muri ′diamant’ n’amabuye y’agaciro ‛gemstones’.

Ku wa 6 Ugushyingo 2024, ubwo Kimzer yizihizaga isabukuru y’amavuko, Miss Kayumba Darina yamubwiye ko ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe ‘no mu Isi yanjye’. Yamubwiye ko “Ukwiye buri kimwe.”

Arenzaho ati “Niyumva nk’umunyamahirwe kuba tugiye kwizihizanya ibi birori byawe, ndagukunda!”. Mu gusubiza, Kemzer yabwiye Kayumba Darina ko amukunda kandi ‘ndabikubahira cyane’. Yavuze ko urukundo akunda Kayumba ‘rutuma niyumva nk’umusore w’umunyamahirwe ku Isi yose.’


Kayumba Darina amaze iminsi agaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo

Kayumba Darina n’umukunzi we baherutse muri Uganda mu kwishimira intambwe bateye mu buzima bwabo

Kayumba na Kimzer batangaje ko bari mu rukundo muri Mutarama 2024

Abarimo Miss Nishimwe Naomie bagaragaje ko batewe ishema n’intambwe Kayumba Darina yateye

Impeta y'urukundo ishyirwa ku rutoki rwa Musumbazose

Amafoto ya mbere Kayumba Darina yashyiraga hanze yamwerekanaga nta mpeta yambaye



Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022 ari mu munyenga w'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND