Kigali

Indirimbo 20 zasusurukije Abanyarwanda mu kwezi k’Ugushyingo kwaranzwe n’uburyohe budasanzwe – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/12/2024 18:30
0


Ukwezi k’Ugushyingo kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda, byumwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.



Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo Bwiza wahuje imbaraga na The Ben, Ross Kana, Chriss Eazy, Zeo Trap, Papa Cyangwe n’abandi.

Bwiza uri mu bahanzikazi begezweho mu Rwanda, ni we uyoboye urutonde rw’uku kwezi abikesha indirimbo yakoranye na The Ben bise ‘Best Friend.’ Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, yari imaze igihe kinini itegerejwe, ahanini biturutse mu kuba ari indirimbo idasanzwe kuri Bwiza. Mu minsi mike imaze hanze, imaze kurebwa n’abantu miliyoni n’ibihumbi Magana atanu.

Ni indirimbo kandi ishimangira uburyo The Ben yiyemeje gushyira itafari ku bahanzi bakiri bato mu muziki, mu rwego rwo gusigasira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda; cyane ko mu myaka ishize aba bahanzi bakuru bagiye bavugwaho kutashyigikira abakiri bato.

Muri uku kwezi kandi, harimo indirimbo zimaze igihe zisohotse zagarutse ku rutonde zirimo iyitwa ‘Iyo Foto’ ya Bruce Melodie na Bien-Aimé Baraza wo muri Kenya. Ni indirimbo mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse gukorera mu Karere ka Musanze, ubwo yakoraga umukobwa mu rukenyerero, byiswe ko yari ari gukora ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.

Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse birimo gucana inyuma, gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa n’ibindi.

‘Sikosa’ igaragara kuri uru rutonde, ni indirimbo ya Kevin Kade yahuriyemo n’abarimo The Ben na Element Eleeeh ikaba imwe mu zimaze iminsi ziri kubica hano hanze. Mu mezi atatu imaze isohotse, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 7 kuri YouTube.

Indi ndirimbo yagarutse kuri uru rutonde ni iyitwa ‘Puta’ yahuje BullDogg na Juno Kizigenza. Bull Dogg yavuze ko inkuru y’iyi ndirimbo yise ‘Puta’ bayitekereje bisanzwe bari kumwe, bahitamo guhita bayikorana.

Iyi ndirimbo ariko hari aho ihuriye n’ubuzima busanzwe. Aba bahanzi baba baririmba abakobwa birirwa bazenguruka mu basore, ku buryo ashobora kumara kuryamana n’umwe i Kigali agahita atega indege ajya kureba undi i Doha muri Qatar cyangwa ahandi hose hanze y’u Rwanda.

Mu ndirimbo ibihumbi n’ibihumbi zagiye ahagaragara muri kwezi gushize k’Ugushyingo ndetse n’izakomeje gukundwa cyane, InyaRwanda yaguhitiyemo 20 gusa zarinze irungu Abanyarwanda:

1.     Best Friend – Bwiza ft The Ben

">

2.     Mami – Ross Kana

">

3.     Katira – Ariel Wayz ft Butera Knowless

">

4.     Sikosa – Kevin Kade ft The Ben, ELEMENT Eleéeh 

">

5.     Sambolela – Chriss Eazy

">

6.     Wahala – Vex Prince

">

7.     Iyo Foto – Bruce Melodie ft Bien Aime

">

8.     Puta – BullDogg ft Juno Kizigenza

">

9. Bwe Bwe Bwe(Remix) – Bruce The 1st ft Kivumbi King,P-Fla,Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo

">

10. Jeje – Platini P ft Davis D

">

11. Kristu Yezu – Zeo Trap

">

12. Winsetsa – Papa Cyangwe

">

13. Payina – Cox

">

14. Kare – Angell Mutoni

">

15. Dangote - YewëeH

">

16.  Kaa Nami Israel Mbonyi

">

17. Nemerewe kwinjira – Dominic Ashimwe

">

18. Imana ibirimo – Emmy Vox

">

19. Niseme Nini Baba – Elie Bahati

">

20. Hozana – Peace Hozy

">
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND