Kigali

Israel: Yambabariye Junior yibukije abantu gushima Imana anavuga indoto ze mu myaka 5 iri imbere

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/11/2024 14:38
0


Umuramyi w'umunyarwanda Yambabariye Junior, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Amashimwe" ibumbatiye ubutumwa bwibutsa abantu ko bakwiriye gushima Imana.



Yambabariye Junior ukoresha izina rya Junior muri muzika, atuye muri Israel, mu Mujyi wa Tel Aviv, ariko umuryango we uba mu Rwanda. Ni umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko, akaba afite umugore umwe n'abana 2. Ni umukristo muri Angilikani, Paruwase ya Remera.

Uyu muramyi wize ibijyanye n'icungamari mu mashuri yisumbuye, yahishuriye inyaRwanda ko impamvu yinjiye mu muziki. Aragira ati: "Icya mbere ni impano nahawe n'Imana, ikindi ni byo bintu nkunda cyane kurusha ibindi. Ikindi ni akazi katunga uwugakora".

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Amashimwe" yumvikanisha ko "dukwiriye gushima Imana ku byo yadukoreye, yagiye itugirira neza mu buzima tagiye ducamo". Ati "Ninjye wayanditse, ubutumwa burimo ni ukwibutsa abantu ko dukwiriye gushima Imana."

Junior afite indoto z'uko indirimbo ze zagirira benshi akamaro mu bijyanye n'ubuzima bacamo bakamenya ko "ubuzima bwacu bushingiye k'Uwiteka". Yavuze ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo mu mziki ari nyakwigendera Yvan Buravan.

Uyu muhanzi uvuga ko "uwuzashaka wese ko dukorana indirimbo tuzayikorana", yatangaje ko yifuza gukora umuziki nk'umwuga ndetse arangamiye kubona indirimbo ze zimenyekana ku Isi kandi zikomora imitima benshi. 

Yagize ati "Mu myaka 5 ndifuza ko indirimbo zanjye zizaba zimaze kumenyekana ku isi hose mu buryo butandukanye ndetse zifitiye akamaro abazumva mu mitekerereze no mu byishimo byo mu mutima".


Junior arifuza ko indirimbo ze zizamenyekana cyane kandi zikomora benshi mu myaka 5 iri imbere

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMASHIMWE" YA JUNIOR UTUYE MURI ISRAEL








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND