Kigali

Davis D yazanye moto ku rubyiniro, abahanzi batatu barabura: Udushya 10 twaranze igitaramo yahuriyemo na Nasty C –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2024 5:13
0


Ikishaka David umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n'abakobwa benshi akiyita umwami w’abana yagaragarijwe urukundo rudasanzwe mu gitaramo “Shineboy Fest” yizihirijemo imyaka 10 amaze mu muziki cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 29 Ugushyingo 2024.



“Ntabwo nabona amagambo yo kubivugamo, ariko ndishimye cyane, ndanezerewe”! Niyo magambo Davis D yabwiye InyaRwanda nyuma yo gushyira akadomo ku gitaramo yizihirijemo imyaka 10 ishize ari mu muziki yise “Shine Boy Fest. 

Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024. Cyahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, imiryango, inshuti n’abandi bamenye izina Davis D.

Ni igitaramo cyari gisobanuye ikintu kinini mu rugendo rw’uyu musore, kandi yashyigikiwe n’abantu barenga ibihumbi bine bataramanye mu gihe cy’amasaha arenga atanu. 

Hari bamwe mu bahanzi yagiye yakira ku rubyiniro, n’abandi bagiye baririmba indirimbo zabo, kandi hafi ya bose bacurangiwe na ‘Target B.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko “Imyaka 10 inyeretse ko nakoze akazi gakomeye cyane cyane, ndishimye, ndanezerewe.”

Yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba umubyeyi we yamusanganiye ku rubyiniro, kandi ashimira abantu bose bamufashije mu gutegura iki gitaramo.

Davis D yavuze ko guseruka yambaye imyambaro y’umukara yashakaga gushushanya imbaraga yifitemo muri we kandi ‘inasobanuye gutsinda cyangwa se umuntu utsinda’.

Yavuze ko anatangira umuziki yambaraga cyane imyenda igizwe n’amabara y’umukara, kandi ko ‘kuzana Moto ku rubyiniro ari ukurema udushya 

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze igitaramo cy’uyu musore:

 

1.Davis D yaje ku rubyiniro yambaye nk’Abamotari

Davis D ubwo yari agiye kujya ku rubyiniro hazanwe moto nawe azamuka yambaye kasike (casket) y’abamotari.

Yasobanuye ko yahisemo kwambara gutya kubera ko akunda umurimo bakora ndetse ababona nk’abantu basobanuye imbaraga n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Iyi moto yavanywe ku rubyiniro ubwo Platini P yataramiraga abakunzi be, ndetse abari bazanye iyi moto bayikuye Camp Kigali ahagana saa saba z’ijoro. 

2.Bagenzi Bernard yahawe umudali

Umubyeyi wa Davis D yashimiye Bagenzi Bernard wabaye hafi umuhungu we ndetse umugenera umudali w’ishimwe.

Umudali nk’uyu wanahawe Bralirwa yateye inkunga iki gitaramo ndetse undi uhabwa itangazamakuru ryabaye hafi Davis D kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.

3.Uretse Nasty C na Davis D nta muhanzi warengeje indirimbo 3

Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Luckman Nzeyimana cyatangiye saa tatu z’ijoro byatumye buri muhanza ahabwa umwanya wo kuririmba indirimbo nke mu rwego rwo kubyaza igihe umusaruro.

Danny Nanone yaririmbye indirimbo imwe, Alyn Sano, Diezdola, Lissa na Bushali baririmbye indirimbo ebyiri gusa.

Ni mu gihe Drama T, Ruti Joel na Nel Ngabo baririmbye indirimbo eshatu, Platini P yaririmbye indirimbo zigera muri enye nazo atarangije zose.

4.Bulldogg yabuze mu gitaramo

Umuraperi Bulldogg wari mu bahanzi bari bategerejwe kuririmba muri iki gitaramo ntiyahagaragaye ndetse n'indirimbo “Beremuda” yakoranye na Davis D ndetse na Bushali bayiririmbye bonyine.

Uyu muraperi amaze iminsi yigaragaza mu bitaramo binyuranye ahuriramo n’abaraperi bagenzi be, ndetse ari kwitegura kuzaririmba mu iserukiramuco ‘Unveil Fest’.

5.Nasty C yakubise umufana

Nasty C ubwo yari amaze kuririmba indirimbo eshatu yakuruwe n’umufana biramurakaza amukubita umugeri ubona ko atishimiye ibyo yari akorewe n’umufana.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yahise asubira inyuma ku rubyiniro agaragaza ko gutuza muri we ubundi agaruka ku rubyiniro.

6.Davis D yaririmbanye n’umubyeyi we

Ubwo igitaramo cyari hafi kugera ku musozo , Umubyeyi wa Davis D , Bukuru Jean Damascene yazamutse ku rubyiniro nawe avuga ko agiye kuririmbira abafana b’umuhungu we.

Mu gihe benshi bari banyotewe no kumva indirimbo uyu mubyeyi aririmba nawe yabatunguje indirimbo yo mu gitabo mu z’agakiza.

Davis D baririmbanye indirimbo “Amasezerano yose”  ndetse abakunzi n'umuziki nabo baririmbana nabo.

7.Bushali yatswe micro na Davis D atarangije kuririmba

Ubwo Davis D yari amaze kuririmbamana na Bushali indirimbo bise “Beremuda”  Bushali yahawe iminota mike ngo aririmbane n’abakunzi be bari bamaze gushyuha dore ko bari bamaze gutaramirwa na Nasty C.

Bushali yahise akomereza mu ndirimbo “KinyaTrap” ku mugongo gusa yatunguwe no kwakwa micro na Davis D ubwo iyi ndirimbo yari itararangira undi nawe ava ku rubyiniro ubona atishimye.

8.Umufana wuriye stage inshuro ebyiri

Hari umusore wari wegereye ‘Stage’ wamaze umwanya munini agerageza kurira urubyiniro ariko akazitirwa n’abashinzwe umutekano.

Byageze ho abasha kurira, ariko ntiyamazeho n’amasegonda, kuko ushinzwe umutekano yahise amutwara mu kuboko mu kanya gato cyane.

9.Platini yateye Push Ups mbere y’uko ajya ku rubyiniro

Nemeye Platini wagiye ku rubyiniro asanzeyo Davis D baririmbana indirimbo bise “Jeje” yabanje kwishyushya akora “Push Ups” mbere y’uko yurira urubyiniro.

10.DJ Toxxky, Khire na Davy Scott  babuze ku rubyiniro

DJ Toxxky wagombaga gucuranga muri iki gitaramo ntiyahabonetse. Khire na Davy Scott nabo ntibaririmbye muri iki gitaramo.

Kuri gahunda y’igitaramo  bigaragara ko  cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri gusa cyatangiye saa tatu n’igice nibwo umuhanzikazi Lissa yinjiye ku rubyiniro.

Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.

Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.

 

Umutima wishimye kuri Davis D nyuma yo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki mu gitaramo cyihariye


Umunyabugeni yashushanyije Davis D ashingiye ku mafoto yagiye abona ye mu bihe bitandukanye










Davis D yaserutse yambaye nk'abamotari, mu myambara y'ibara ry'umukara


Umuraperi Bushali yaririmbye mu minota ya nyuma mu gitaramo cya Davs D


Davis D yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba abafana baramufashije muri uru rugendo rw'umuziki we




Nasty C yashimye Davis D wizihije imyaka 10 ishize ari mu muziki





Drama T ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Kosho' yishimiwe mu buryo bukomeye


Platini P yataramanye na Davis D binyuze mu ndirimbo 'Jeje'

Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuri Album 'Musomandera'

Umuhanzi Diez Dolla wamamaye mu ndirimbo zirimo 'What If?' yigaragaje muri iki gitaramo


Umushyushyarugamba Lucky yagaragarije abafana ko Lissa ari umuhanzikazi wo gushyigikira


Umuhanzikazi Lissa yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo yaririmbyemo ku nshuro ye ya mbere


Umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana niwe wayoboye iki gitaramo


Nasty C yongeye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe cyari gishize abantu bamukumbuye



Dj Marnaud niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo cya Davis D





Umuraperi Dany Nanone yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Confirm'



Moto Davis D yazanye ku rubyiniro yagumishijwe imbere kugeza ubwo Platini asabye ko ikurwaho



Davis D yazanye Moto ku rubyiniro bitungura benshi

Umubyinnyi wa Davis D yakoze iyobwabaga atanga ibyishimo ku bamwitegereje abyina muri iki gitaramo


Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' yashyigikiye Davis D mu gitaramo cyihariye

Uruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya 'Primus'

Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gitaramo cya Davis D yise "Shine Boy Fest"

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND