Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda Ferwacy, ryatangaje amatariki Tour Du Rwanda ya 2025 izakinirwaho ndetse n'inzira izanyuramo, hanashimirwa Areruya Josepf wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku magare ariko akaba yaregukanye Tour Du Rwanda ya 2017.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu itariki 29
Ugushyingo 2024, ishirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY muri
gahunda yo gutegura Tour Du Rwanda, ryatangaje igihe ndetse n'uduce
Tour Du Rwanda 2025 izakinirwaho.
Tour du
Rwanda ni isiganwa ngarukamwaka rizaba ku nshuro ya 17 mu mwaka utaha wa 2025,
rikitabirwa n’abakinnyi b’abahanga baturuka hirya no hino ku Isi. Rizaba kuva
tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025.
Muri iki
gikorwa cyo gutangaza uduce ndetse n'amatariki azakinirwaho Tour Du Rwanda ya
2025, hashimiwe bikomeye cyane umunyabigwi Areruya Joseph wabaye icyogere mu
gusiganwa ku magare wamaze gusezera kuri uyu mukino.
Areruya
Joseph washimiwe ibyo yakoze, ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka muri Tour Du Rwanda kuko
yegukanye iya 2017.
Mu gushimira
Areruya Joseph, Perezida w'ishirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Samson
Ndayishimiye, yabwiye Areruya ko yabereye urugero rwiza barumuna be, amubwira ko
kuba yarasezeye ku gukima amagare, atasezeye siporo, anamusezeranya ko agiye
kubona inshingano muri iri shyirahamwe.
Perezida wa Ferwacy Samson yagize Ati: "Turagushimira ku musanzu watanze mu mukino w'amagare, nubwo wasezeye, ntabwo wasezeye Siporo muri rusange. Areruya Joseph uracyari uwacu, uracyafite ikaze muri Ferwacy twamaze kugutegurira umwanya kandi tukwifurije umugisha mu byo ugiye gukomeza gukora.
Areruiya Joseph uherutse gusezera ku kunyonga igare,. yashimiwe mu muhango wo gutangaza amatariki n'izira Tour Du Rwanda ya 2025 izanyuramo
Uretse kuba
Tour du Rwanda 2025 izatangira ku itariki 23 Gashyantare 2025, irangire ku
itariki 2 Werurwe 2024, inzira izanyuramo ni zirindwi arizo Rukomo-Kayonya
158km, Kigali- Musanze 113km, Musanze-Rubavu 121km, Rubavu-Karongi 97km ,
Rusizi-Huye143km, , Nyanza -Kigali Canal Olympia 114km, Kigali convention
center 73Km.
Amakipe
yabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U
Bufaransa).
Amakipe
akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev
Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U
Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec
(Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe
y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI
Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
Ingengabihe ya Tour Du Rwanda 2025
Agace ka Mbere ka Tour Du Rwanda kazakinwa ku cyumwetu tariki 23 Gashyantare 2025, kave Rukomo kajya Kayonza
Agace ka Kabiri kazakinwa ku wa Mbere tariki 24 Gashantare 2025, kave Kigali kajya i Musanze
Agace ka Gatatu kazava i Musanze kajya i Rubavu, kazakinwa ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025
Agace ka Kane ka Rubavu-Karongo kazakinwa ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025
Agace ka Gatanu ka Rusizi Huye kazakinwa ku wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025
Agace ka Gatandatu ka Nyanza-Kigali kazakinwa ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025
Agace ka Karindwi ari nako ka nyuma kazakinwa ku wa Gatandatu tariki ya mbere Werurwe 2025 kazakinirwa i Kigali
Amakipe azitabira Tour Du Rwanda 2025
TANGA IGITECYEREZO