Kigali

Ihohotera rishengura umutima riza ku mwanya wa mbere mu rikorerwa abagore

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/11/2024 10:36
0


Ihihotera rishengura umutima rikorerwa cyane ab’igitsinagore, niryo riza ku mwanya wa mbere mu rikorwa cyane mu Rwanda. Ni mu gihe Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF, yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa, kuko bidakozwe gutyo nta rwego na rumwe rwabyishoboza rwonyine.



Ibi ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ubwo hatangizwaga iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.

Muri iyi nama hagaragajwe ko 94% by’abana bajya mu bigo ngororamuco baba bafite ababyeyi bombi, muri bo 71% ababyeyi babo baba babana mu makimbirane, ibi bikaba bisobanuye ko ibibazo by’ihohotera mu muryango abo bigiraho ingaruka bwa mbere ari abana.

Bavuga ko ibi bituma biba umurage bitewe n'uko umwana ukuriye mu muryango urangwamo ihohohoterwa haba hari ibyago byinshi ko na we azarikorera abamukomokaho.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro basanga inzego zose zikwiye guhagurukira kurwanya ihohoterwa cyane cyane barengera abana.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abantu bose guhaguruka bakarwanya iri hohotera kuko ridindiza iterambere ry’umuryango, anaboneraho kugaya ababyeyi bataye inshingano zo kurera ahubwo ibyagatunze umuryango bakajya kubyinezezamo.

Ati: "Muri iki gihe cy'iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, turongera gusaba ubufatanye bw'inzego zose zaba inzego za Leta, iz'abikorera n'iz'abafatanyabikorwa, tuzikikana ko tudashobora gutsinda urugamba rwo kurwanya ihohotera buri wese atabigizemo uruhare."

Kigali Convention Centre yaraye icanwe mu ibara ry'icunga rihishije, mu kugaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n'Isi mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa n’abagore buzamara iminsi 16.

Ihohotera rishengura umutima niryo riza ku mwanya wa mbere mu rikorwa cyane aho riri ku rugero rwa 55%, ab'igitsinagore nibo baza ku mwanya wa mbere mu guhohoterwa ku rugero rwa 96.6%.

Nubwo usanga imibare y’abahohoterwa igenda izamuka, ngo ahanini biterwa n’uko abantu bagenda bamenya uburenganzira bwabo, bakarushaho kubivuga mu nzego zishinzwe ubutabera.


Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n'abakobwa 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND