Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka, tariki 26 Ugushyingo ukaba ari umunsi wa 331 mu minsi igize umwaka ubura iminsi 35 ngo urangire.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Iby’ingenzi byaranze uyu
munsi mu mateka y’isi:
1789: Bwa mbere umunsi wahariwe gushima (Thanksgiving Day) warizihijwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo kwemezwa na Perezida George Washington.
Uyu munsi ni umwe
mu minsi ikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika kugeza uyu munsi, ndetse
ukaba unizihizwa no mu gihugu bimwe na bimwe ku isi. Uyu munsi waje kongera
kwemezwa na Abraham Lincol mu 1863, maze kwizihizwa kwawo bishyirwa kuwa 4
w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi k’ugushyingo.
1922: Howard
Carter na Lord Carnarvon nibo bantu ba mbere binjiye mu mva ya
Pharaoh mu Misiri nyuma y’imyaka irenga 3000 iriho.
1970: Muri Basse-Terre,
ho muri Guadeloupe, haguye imvura ingana na milimetero 38.1 igwa mu gihe
kingana n’umunota umwe, ikaba ariyo mvura iremereye yaguye mu mateka y’isi
kandi igwa igihe gito.
2000: George W.
Bush yatsinze amatora muri leta ya Florida bihita bimuhesha guhatanira
umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaje gutsindira.
2003: Indege ya nyuma yo
mu bwoko bwa Concorde yagurutse bwa nyuma, mu kirere cya Bristol mu
Bwongereza. Ubu bwoko bw’indege bukaba bwarahise buhagarikwa ku isi.
2004: Inyoni ya
nyuma yari isigaye yo mu bwoko bwa Po'ouli yitabye Imana izize
Malaria y’ibiguruka aho yabaga mu kigo gishyinzwe kwita ku nyoni cya Maui cyo
muri Olinda mu birwa bya Hawaii bituma ubu bwoko bw’inyoni buhita buzimira
burundu.
Abantu bavutse uyu munsi:
1827: Ellen G.
White, umwanditsi w’ibitabo akaba ari umwe mu bashinze idini ry’abadivantisiti
b’umunsi wa 7 nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1915.
1876: Willis
Carrier, umukanishi w’amamashini w’umunyamerika akaba yaravumbuye uburyo bwo
kongera umwuka mu mazu (air conditioning) nibwo yavutse azagutabaruka mu 1950.
1902: Maurice
McDonald, umushoramari w’umunyamerika akaba ari mu bashinze uruganda rukora
ibiribwa rwa McDonald’s nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1971.
1939: Tina Turner,
umuririmbyikazi, umubyinnyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika
nibwo yavutse.
1945: Michael
Omartian, umuririmbyi, akaba n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika ufite
inkomoko muri Armenia wamenyekanye mu itsinda rya Rhythm Heritage nibwo
yavutse.
1953: Desiré Wilson,
umukinnyi wa Formula 1 (isiganwa ku modoka nto) w’umunyafurika y’epfo nibwo
yavutse.
1954: Velupillai
Prabhakaran, umunya Sri Lanka washinze umutwe wigometse kuri Leta wa Tamil
Tigers nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2009.
1972: Arjun Rampal,
umukinnyi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.
1975: DJ Khaled,
umuraperi, umuDJ, akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika nibwo
yavutse.
1983: Chris Hughes,
umunyamakuru akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bakoze urubuga
nkoranyambaga rwa Facebook nibwo yavutse.
1990: Rita Ora,
umuririmbyikazi w’umwongereza ukomoka muri Kosovo nibwo yavutse.
Abitabye Imana uyu
munsi:
1938: Flora Call
Disney, umubyeyi wa ba Disney (bazwi ku kuba aribo bashinze inzu itunganya
filime ya Walt Disney Pictures) yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.
2003: Soulja Slim,
umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya UTP yitabye Imana, ku myaka
35 y’amavuko.
2008: De'Angelo
Wilson, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.
2012: Joseph Murray,
umuganga akaba n’umusirikare w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye uburyo
umuntu ahabwa urugingo rushya, akaba ari nawe muganga wa mbere wabashije guha
impyiko nshya umuntu akaba yarabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse,
ku myaka 93 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO