Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko nubwo ingaruka imihindagurikire y’ibihe igira ku bidukikije n’ubukungu ari zo zigarukwaho inshuro nyinshi, inyigo nshya yerekanye ko n’ihohoterwa rikorerwa abagore ryiyongereye bigizwemo uruhare n’imihindagurikire y’ibihe.
Ni inyigo yamuritswe mu Kinyamakuru PLOS Climate, aho abayikoze bashakaga gusobanukirwa uko bimwe mu bibazo bifite aho bihuriye n’imihindagurikire y’ibihe, nk’imyuzure n’inkanku cyangwa imiyaga idasanzwe, byagize uruhare mu bwiyongere bw’ihohoterwa hagati y’abakundana cyangwa abashakanye, rizwi nka ‘intimate partner violence (IPV)’.
Hasuzumwe uko iryo
hohoterwa ryiyongereye nibura imyaka ibiri yakurikiye kimwe muri ibyo bibazo
biterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 156,
mu gihe cy’imyaka 26.
Hatekerezwa ko ihohoterwa
rikorerwa abagore muri ibyo bihe rikunze kubaho kubera ukwiyongera k’umuhangayiko,
kubura ibyo kurya no kuremererwa n’ibindi nkenerwa, ndetse no kubona aho
gukinga umusaya nyuma y’ibyo biza,
Bene ibyo bigaragara
kenshi ndetse bikagira uburemere cyane mu bihugu usanga bifite imico ifata
abagabo ikabarutisha abagore (patriarchal gender norms), kuko ihohoterwa
rikorerwa abagore riba rifatwa nk’ibintu bisanzwe.
Abashakashatsi batekereza
ko uko hazagenda hashyirwaho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
zikwiye kandi zafatanywe ubushishozi, bizagabanya iryo hohoterwa rikorerwa
abagore.
Ni muri urwo rwego kuri
uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yasabye abantu bose guhaguruka
bakarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ridindiza iterambere
ry’umuryango, rikanasubiza inyuma Igihugu.
Ni ubutumwa yatanze mu
gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku
gitsina rikorerwa abakobwa n’abagore, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Twubake
Umuryango uzira Ihohotera’.
Minisitiri Uwimana yavuze
ko u Rwanda rukomeje guhangana n'abakomeje guhohotera abangavu babatera inda
hakiyongeraho kuba hari ababyeyi bataye inshingano zo kurera ahubwo ibyagatunze
umuryango bakajya kubyinezezamo.
Mu 2022 ubwo i Kigali
hari hateraniye inama zishamikiye ku y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma mu
muryango wa Commonwealth, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame
yagaragaje ko igihe kigeze ngo ikibazo cy’ihohoterwa rikorera abari
n'abategarugori kiranduke burundu, uyu akaba ari wo munsi nyawo wo kuvuga
ngo nta rindi hohoterwa.
Yaragize ati: "Nizeye ko uyu ari wo munsi nyawo wo kuvuga ngo nta rindi, nta rindi hohoterwa, kuko undi munsi twakwisanga twarakerewe. Nta rundi rwango, nta kundi gucunaguza uwahohotewe, nta rindi hohoterwa ku bagore batanga ubuzima barangiza bakaba ari bo bahorana ubwoba bwo kubwamburwa.
Ni abagore n'abakobwa bangana
iki bahohoterwa kugirango Isi yumve agahinda n'umubabaro wo gufatwa ku ngufu,
inda ziterwa abangavu, ihohoterwa ryo mu muryango no guhozwa ku nkeke? Ku
barwanya uru rugamba turimo nakwifuje kumenya umubare w'izindi nzirakarengane
bakeneye kugirango bemere ko ibi bikabije."
Kuva tariki 25 Ugushyingo
kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe
kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Aya matariki
yaratoranijwe hashingiye kuri iyo sano hagati y’ihohoterwa rikorerwa abagore
n’uburenganzira bwa muntu muri rusange. Dore amwe muri ayo matariki:
• Tariki 25 Ugushyingo
1999: Umuryango w’abibumbye washyizeho umunsi mpuzamahanga wahariwe
kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu rwego rwo kwibuka urupfu rw’abagore 3
biciwe mu kurwanya igitugu cya Rafael Trujillo wategekaga igihugu cya
Repubulika ya Dominikani.
Muri uko kwezi kandi,
abanyeshuri b’abakobwa 14 bo muri Kaminuza ya Moreyali (Moreal) muri Canada
bishwe bunyamaswa na bagenzi babo kubera guharanira ko batezwa imbere kuko bari
barasigaye inyuma.
• Ku ya 1 Ukuboza ni
umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA nk’imwe mu ngaruka zugarije umugore
n’umukobwa mu gihe akorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
• Ku ya 10 Ukuboza ni
umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza Itangazo Mpuzamahanga ryemejwe na Loni; bityo
abaharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa bavuga ko guhohotera
abagore n’abakobwa ari kimwe mu bivogera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Kuva mu 1990 u Rwanda
rwifatanyije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda. Buri mwaka hakaba
insanganyamatsiko y’Isi ariko na buri gihugu kikagira umwihariko bitewe n’uko
kibyumva.
Ihohoterwa rishingiye ku
gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abana ni imwe mu nzitizi zibangamiye
iterambere n’uburenganzira bwa muntu.
Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riherutse gutangaza ko mu
bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 120 ku va mu 2010 kugeza 2022, 1 mu bagore n’abakobwa
8 bariho kuri ubu cyangwa se abarenga Miliyoni 370 byagaragaye ko bakorewe
ihohoterwa rishingiye ku gitsina mbere yo kuzuza imyaka 18.
UNICEF itangaza ako
imibare yavuye muri ubu bushakashatsi bwo ku rwego rw’Isi yerekana uburemere
bw’iki kibazo cyane cyane ku bakobwa b’abangavu, bikaba akenshi bigira ingaruka
mu buzima bwabo bwose.
Igiteye inkeke ni uko iyo
bigeze ku ihohoterwa ridasaba ko umuntu ahura n’undi nk’ihohoterwa ryo ku mbuga
nkoranyambaga cyangwa irikorerwa mu magambo, umubare w’abakobwa n’abagore
bibasiwe uriyongera ukagera kuri Miliyoni 650 ku Isi hose. Ni ukuvuga ko 1 muri
5 ahura n’iryo hohoterwa.
Ni mu gihe mu nama
zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye, abagore bagiye bagaragaza impungenge
baterwa no guhohoterwa, bagatanga ubuhamya butandukanye bityo basaba ko
ihohoterwa ryafatwa nk’icyaha cyibasira inyokomuntu kandi batanga ingamba ku
buryo bwo kurirwanya.
Imwe muri izo nama ni
iyabereye i Vienne muri Autriche mu 1993, yasojwe Leta zose zisabwe ko zakora
uko zishoboye zikarandura ihohoterwa burundu. Kuva icyo gihe hagiye hakorwa
byinshi mu kurirwanya no kurikumira.
By’umwihariko mu Rwanda,
Leta yashyizeho gahunda n’ibigo bitandukanye bigamije kurwanya ihohoterwa
rishingiye ku gitsina n’abarikorewe bakitabwaho (Isange one Stop Center) biri
hirya no hino mu gihugu.
Ibyegeranyo bikomeza
gukorwa ku ihohoterwa bigaragaza ko ku mugabane wa Afurika hari ibiguhu ihohoterwa
rikorwa ariko rigakomeza kugirwa ubwiru.
I Kigali hatangiye ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abakobwa
TANGA IGITECYEREZO