Umuraperi Mukiza Bruce wamamaye nka Bruce The 1st yatangaje ko afatanyije na mugenzi we Kenny K-Shot' bari gukora kuri Album yabo ya mbere bahuriyeho, mu rwego rwo gutera ikirenge mu cya Riderman na Bull Dogg baherutse gukorana Album bashyize ku isoko bise 'Icyumba cy'amategeko'.
Bruce agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Bwe Bwe Remix' yahurijemo abaraperi bakomeye muri iki gihe barimo nka K8 Kavuyo, Green-P, P-Fla, Juno Kizigenza n'abandi.
Ni mu gihe Kenny K-Shot muri iyi minsi avugwa mu itangazamakuru, ahanini binyuze kuri Album ye ‘Intare 2’ aherutse gushyira ku isoko.
‘Bwe Bwe’ ni indirimbo yari amaze igihe kinini akoraho, ndetse bamwe mu bahanzi bazwi bagiye bamusaba gukorana nawe kuri iyi ndirimbo, ariko bitewe n'umubare munini w'abahanzi ntibyakunze.
Asobanura ko guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima, kandi ashima ko abahanzi bahise bumva neza igitekerezo. Akavuga ko gukora indirimbo 'Bwe Bwe' byari 'nko kwishyushya' kuko mu 2025 'ndi gutegura ibirenzeho'.
Ati "Bwe Bwe remix ni Imana yabikoze, Imana niyo yahuje abantu irababwira iti mukore iki kintu, K8 Kavuyo ni umuvandimwe Mukuru wanshyigikiye no kuva ku ndirimbo yanjye yitwa 'Tugende'."
Mu bihe bitandukanye, Bruce The 1St yakoranye indirimbo na Kenny K-Shot bituma hari abantu babafata nk'abaraperi b'impanga. Bakunze kugaragara bari kumwe mu bitaramo n'ibindi birori, ariko Kenny K-Shot ntiyumvikana mu ndirimbo 'Bwe Bwe Remix'.
Bruce avuga ko nubwo bimeze gutya ariko Kenny K-Shot 'dufitanye indirimbo zirenga eshatu, ndakeka Kenny K-Shot niwe muhanzi dufitanye indirimbo nyinshi'.
Yavuze ko bitewe n'ubushuti afitanye na Kenny K-Shot hari Album bari gukoranaho.
Akomeza ati "Dufitanye n'izindi nyinshi zitarasohoka, hagati yanjye nawe hari ikintu cyo guhuza cyane, kandi iyo twahuje ntabihagararira aho kuko nta ndirimbo njye nawe turakorana ngo abafana bacu bayanjye, urumva ko imbaraga zacu zirahuza, njye na Kenny mwitegure ibintu byinshi. Tugomba kubahereza na Album ishobora kubaho duhiriyeho."
Yavuze ko uretse iyi Album ahuriyeho na Kenny K-Shot, nawe ari gutegura Album ye bwite.
Ati "Umwaka utaha ntakwiyamamaza naratowe! Umwaka utaha ni njye Perezida mu muziki, mfite Album y'umwaka mu 2025, indirimbo ziriho, abantu bariho, ntabwo naza ngo mpite mbabwira iki kuko harimo igihe kinini, ariko umwaka utaha ni njye Perezida, mfite album y'umwaka ndabihamya.
Bruce asobanura ko 2024 wamubereye umwaka mwiza, kandi yatanze umusanzu mwiza kuri Hip Hop. Yiha amanota 75% ashingiye ku bikorwa yagaragayemo ndetse n'ibihangano yabashije gushyira hanze.
Muri uyu mwaka yaririmbye mu birori bya Skol Malt byabereye muri Kigali Universe, aririmba mu gitaramo Friends of Amstel n'ahandi hanyuranye kandi 'nakunze nkunda Hip Hop, uyu mwaka wari uwa Hip Hop, umwaka utaha wa 2025 ni ukwemeza, ubu twari mu myitozo'.
Bruce The 1St yatangaje ko afatanyije na mugenzi we Kenny K-Shot bari gukorana Album
Bruce The 1St yavuze ko indirimbo ye ‘Bwe Bwe’ ishimangira ubufatanye bw’abaraperi, kandi abahanzi bose yashakaga baramworohereje mu ikorwa ryayo
Bruce yavuze ko ari no gutegura Album ye izaba iy’umwaka mu 2025, ashingiyeho ku bihangano biriho n’abahanzi bakoranye
Kenny K-Shot aherutse gushyira ku isoko Album yise ‘Intare 2’
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE THE 1ST AVUGA KURI ALBUM YE NA KENNY K-SHOT
TANGA IGITECYEREZO