Kigali

Kera kabaye Safi Madiba yavuze icyatumye ava muri Urban Boys

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2024 10:43
0


Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba yatangaje ko umwuka mubi wavutse mu itsinda rya Urban Boys watewe no kuba buri umwe yarashakaga gusingira inzozi ze, ari byo byatumye ashinguramo ikirenge atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.



Uyu muhanzi muri iki gihe abarizwa mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada, ari naho yimukiye. Amaze iminsi mu bitaramo byageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bufaransa n'ahandi, ndetse ari kwitegura gutaramira mu Rwanda nk'imwe mu ntego yihaye. 

Safi Madiba yafatwaga nk'inkingi ya mwamba muri Urban Boys, byanatumye ubwo yavaga muri iri tsinda, ryasubiye inyuma mu buryo bugaragarira buri wese. Ni itsinda ryagize ibihe byiza, ndetse ni bamwe mu babashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, bahatana mu bikorwa bikorwa bikomeye by'umuziki n'ahandi.

Ni itsinda ryanyeganyeje imitima ya benshi, ku buryo na n'uyu munsi ibihumbi by'abantu bacyumva ibihangano byabo. Nizzo abarizwa mu Rwanda muri iki gihe, ni mu gihe Humble Jizzo abarizwa muri Kenya n'umuryango we.

Safi Madiba yavuze ko yinjiye muri Urban Boys nyuma y'igihe cyari gishize ashakisha akazi muri Simba Supermarket, Nakumatt n'ahandi byanga 'bambwira ko ntafite umuryango'. Avuga ko mu gutangira iri tsinda bari batanu ariko 'hari babiri baje kuvamo'.

Yasobanuye ko gutangira umuziki nk'umuhanzi wigenga avuye muri Urban Boys, ahanini byaturutse mu kuba we na bagenzi be hari ibyo batigeze bahuza.

Uyu mugabo avuga ko Urban Boys ayifata 'nk'umubyeyi kuri njye' kuko bahuye ari bato, bakora ibintu byabo 'kandi birakunda, abantu baranabyumva, dukora imiziki myiza cyane'.

Avuga ko hari urwego bagezeho babona ko buri wese 'afite indoto zitandukanye n'iz'undi'. Ati "Iyo utangira umuziki ntabwo uba uzi ko bizacamo. Kugeza ubwo Imana ivuze iti byaciyemo. Rero, iyo ukora nka 'Group' mushyira hamwe, muhuza imbaraga, mugakora cyane, ariko 'Group' yagize ibihe byiza, itera imbere cyane, natwe twateye imbere erega."

Safi Madiba yavuze ko nyuma y'ibikorwa bikomeye bagezeho "Twatangiye kutumvikana, kubera ko hari urwego ugeraho kubera ko wateye imbere, watunze amafaranga, wabonye ubwamamare, ntabwo ari ibanga, n'imyaka iba yaje, wakuze ugatangira kubona ko ukiri muto hari ibyo wakundaga, wenda wakundaga kunyoga amagare, cyangwa wakundaga gukina umupira."

Uyu muhanzi yavuze ko buri gihe "iyo kwamamara n'amafaranga bije hari ikintu biguhindura mu mutwe." Avuga ko hari aho byageze batangira kuganira "dutangira kudahuza kubera inzozi zanjye, iza Nizzo, iza Humble Jizzo, nta kintu kinini twapfuye uretse inzozi."

Safi Madiba yavuze ko amafaranga bagiye babona nk'itsinda yagiye atuma buri umwe ahinduka mu mitekerereze 'rimwe na rimwe ugatangira gutekereza ibyo wakundaga ukiri muto."

Yavuze ko hatigeze habaho gushwana nk'uko byagiye bivugwa mu bihe bitandukanye ahubwo 'twaraganiriye mbona ko bidakunda."

Asobanura ko nk'umuhanzi, hari amafaranga babonaga byatumye atekereza 'Business' mu mafaranga yabaga yahawe hanyuma 'ejo ikivuyemo gishobora kuduteranya, bitewe n'icyo ukunda, n'icyo wakundaga mbere y'uko uza mu buhanzi, nibyo byatumye itsinda nyine buri umwe amenya ibye."

Mu kiganiro na Bombastic Studio yamutumiye mu Bufaransa, Safi yahakanye ko hatigeze habaho gukozanyaho hagati ye na Nizzo na Humble Jizzo ahubwo 'abantu bapfa indoto cyangwa ibyo barotaga'.

Yungamo ati "Kandi iyo amafaranga yaje n'ubwamamare, buri umwe atangira kubura icyo ayakoresha. Rero, nicyo cyatumye mu itsinda buri umwe amenya ibibazo bye."

Safi Madiba yavuze ko yakomeje gukora umuziki kubera ko ari ubuzima bwe, biri no mu mpamvu yagiye agerageza guca inzira zinyuranye kugira ngo abashe gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Ariko kandi yumvikanisha ko hari urwego 'twagezeho amafaranga ahari, buri umwe ahitamo ko yakwitunga, njyewe rero nahisemo umuziki kubera ko numva ko ndawushoboye."

Yavuze ko ubwo yatangiraga umuziki, hari abantu bamubwiye ko bashaka gutegura igitaramo hanyuma agahurira ku rubyiniro na Urban Boys arabyanga 'kuko ntabwo nahangana n'abavandimwe banjye'.


Safi Madiba yatangaje ko yatandukanye na bagenzi be muri Urban Boys kubera ko buri wese yashakaga gukurikira inzozi ze

 

Safi yavuze ko yahisemo gukora umuziki nyuma yo gusaba akazi muri Simba Supermarket n'ahandi agasubizwa inyuma 

Safi yavuze ko kuva yatangira umuziki ari wenyine amaze gukora indirimbo zakunzwe zirenze 15

  

Safi Madiba amaze iminsi mu bitaramo byabereye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa

 

Urban Boys yahawe Miliyoni 24 Frw nyuma y’uko begukanye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya Gatandatu 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIWEZI’ YA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND