Abakunzi b’umuziki batangiye kwitegura, ndetse bamwe baguze amatike bari kwitegura kuzitabira iserukiramuco rya ‘Unveil Africa Fest’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu rwego rwo gufasha abakunzi b’injyana Gakondo gusoza neza umwaka.
Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco bamaze gutangazwa, kandi benshi bagaragaza ko bubakiye umuziki kuri gakondo y’abanyarwanda.
Barangajwe imbere na Ruti Joël uherutse mu bitaramo mu Bubiligi, Victor Rukotana, Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri ‘Studio’ Ibisumizi, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, J-SHA [itsinda ry'impanga] ndetse na Himbaza Club yamenyekanye cyane mu ngoma z’i Burundi.
Ni igitaramo ngarukamwaka. Kuri iyi nshuro kizaba tariki 07 Ukuboza 2024, muri Kigali Confence and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Biteganyijwe ko abazaririmba muri iki gitaramo bazacurangirwa umuziki wa ‘Live’na Siblings Band, itsinda ry’abasore n’inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.
Iyo unyujije amaso ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, ubona ko harimo ibyiciro bitatu by’amatike ushobora guhitamo kugura. Ni amatike bigaragara ko yitiriwe bimwe mu birunga bitatu by’u Rwanda.
Itike ya macye yiswe ’Bisoke’ iri kugura 10.000 Frw, ikurikiyeho yiswe ’Muhabura’ iragura 25.000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ’Karisimbi’ iragura 50.000 Frw.
‘Bisoke’ ni ikirunga gifite ubutumburuke bwa metero 3,711. Cyarazimye kuko giheruka kuruka muri Kanama 1957. Hejuru yacyo kiriho ishyamba ririmo ibiti byinshi cyimeza ndetse n’inyamaswa nto zitandukanye.
'Karisimbi' ni ikirunga giherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ikirunga kiri ahirengeye, gihorana ubukonje igihe cyose(Amasimbi).
Iki kirunga kibarizwa mu birunga byazimye bitakiruka, kuko giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere ya Yezu.
Ni mu gihe ikirunga cya ‘Muhabura’ giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu turere twa Burera na Musanze, gifite amateka maremare yatumye cyitwa iryo zina kuko mbere atari ko cyitwaga.
Kalisa Rugano, umuhanga mu mateka y’u Rwanda, yigeze kuvuga ko icyo kirunga cyiswe iryo zina n’Umwami w’u Rwanda rwa kera witwa Kigeli Nyamuheshera, mu myaka ya 1600, ubwo yaguraga u Rwanda.
Mugabo Julius uri mu bari gutegura iserukiramuco rya Unveil Africa Fest, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kwitirira aya matike ibirunga by’u Rwanda kubera ko iki gitaramo gishingiye ku muco n’amateka by’u Rwanda.
Ati “Muri iki gitaramo tuzaba twizihiza uburere mboneragihugu n’umuco, niyo mpamvu rero twatekereje kuri bimwe mu bitatse u Rwanda.”
Ibirunga by’u Rwnda bifite ubusobanuro bukomeye ku mateka yacu ndetse no ku bakurambere n’ubuzima bw’iterambere ry’Igihugu cyacu muri rusange. Niyo mpamvu rero twahisemo kwitirira ariya matike ibirunga byacu. Twifuje ko rimwe mu ijambo rizagarukwaho mu gitaramo cyacu (itike) twariharira amazina atatse u Rwanda.”
Yanavuze ko guhitamo aya mazina y’ibirunga bashakaga gufasha abazitabira iki gitaramo ndetse n’abakerarugendo kumenya amateka y’u Rwanda.
Ati “Twanabikoze nka kimwe mu dushya twashakaga ko tuba umwihariko w’igitaramo cyacu, cyane ko ari amazina yiyubashye muri sosiyete nyarwanda.”
Mugabo yanavuze ko “Uko ibirunga bisanzwe birutana mu ngano ni cyo twagendeyeho dukurikije agaciro twageneye buri tike.”
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo 'Unveil Africa Fest' ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com
Ushobora kubona itike kandi mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Legacy Studio, Uncles Restaurant & Lounge, Kigali Protocal Shop, Kigali Protocal Office ndetse no kuri Camellia - Makuza Plaza.
Umuhanzi Ruti Joel ukubutse mu Bubiligi ari kwitegura kuririmba muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere
Umuhanzi Victor Rukotana umaze igihe ari gukora kuri Album ye nshya ari mu bazaririmba muri iri serukiramuco
Chrisy Neat usanzwe ari Producer ategerejwe muri iri serukiramuco rizaba ku wa 7 Ukuboza 2024
Iri
serukiramuco rya Unveil Africa Fest, rigamije guteza imbere umuziki wiganjemo
uwa gakondo, rizabera muri Camp Kigali
TANGA IGITECYEREZO