Mu Karere ka Nyanza hasojwe amahugurwa y’abakinnyi, abatoza n'abasifuzi b'umukino mushya wa Teqball mu Rwanda, aho abahuguwe biyemeje kugira uyu mukino icyitegererezo muri Afurika.
Ni amahugurwa y'iminsi itatu yatangiye kuwa Kane w'iki Cyumweru akaba yarasojwe kuwa Gatandatu taliki ya 16 Ugushingo 2024. Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball mu Rwanda, FERWATEQ, rifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball ku Isi, FITEQ, akaba yaratanzwe na Bhembe Malungisa Mfanafuthi ukomoka muri Eswatini akaba ari nawe muyobozi w’ishyirahanwe ry’uyu mukino mu gihugu cye.
Abayitabiriye bose hamwe ni abantu 30 barimo abatoza 20 ndetse n’abasifuzi 10. Abahuguwe, bigishijwe ibintu bitandukanye birimo amategeko agenga umukino wa Teqball, uko ukinwa ndetse n’uko utegurwa mu gihe cy’amarushanwa.
Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga aya mahugurwa, yavuze ko yagenze neza dore ko yasanze abakinnyi, abasifuzi n'abatoza hari ibyo bazi ndetse bigatuma akazi ke koroha.
Yagize ati "Yari amahugurwa meza y'iminsi itatu, mbere na mbere nashimishijwe cyane n'urwego rw'ubumenyi bwa Teqball abatoza bafite. Nari niteze ko bishoboka ko nzatangirira kuri zeru ariko Federasiyo ya Teqball y'u Rwanda yakoze akazi gakomeye ko kwigisha abakinnyi, abatoza n'abasifuzi iby'ibanze.
Byatumye rero akazi kanjye koroha kandi byari byiza cyane kwitabira. Nari niteze ibibazo byinshi kubera ko ari umukino mushya ariko hari ibibazo bike. Nishimiye Federasiyo ko nibura ishyira intambwe ku iterambere ry'uyu mukino na mbere y'uko utanga amahugurwa aza".
Yavuze ko kugira ngo abahuguwe mu mukino wa Teqball batere imbere birushijeho basabwa kwiyemeza ndetse bagakoresha n'imyitozo yawo iboneka ku mbuga zitandukanye.
Yagize ati "Nibwira ko gutera imbere muri Teqball bizanwa no kwiyemeza. Niba abatoza biyemeje kandi bafite ishyaka bazigisha ubundi habeho gutera imbere k'umukino. Ku bwanjye rero nabashishikariza kurushaho gukora cyane, gukoresha imyitozo yose iri kuri interineti kuko icyiza ni uko imyitozo yose ndetse n'ibindi bijyanye na Teqball biboneka kuri interineti.
Bhembe Malungisa Mfanafuthi ukomoka muri Eswatini kandi yavuze ko yakiriwe neza mu Rwanda aho yumvaga ameze nk'aho ari iwabo, anavuga ko yagiye gusura mu Rukari i Nyanza akabona ibintu bitandukanye byiza birimo Inyambo dore ko ari n'ubwa mbere yari azibonye bityo akaba yifuza no kuzagaruka.
Perezida w'Ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ), Ntirenganya Frederic yavuze ko aya mahugurwa yageze neza ukurikije ubwitabire n'amasomo yatanzwe.
Yagize ati "Dukoze amahugurwa y'iminsi itatu, muri rusange yagenze neza ukurikije ubwitabire ndetse n'uko amasomo yatanzwe yose. Amahugurwa yitabiriwe n'ingeri eshatu z'ingenzi, aba mbere ni abatoza, aba kabiri ni abakinnyi biganjemo abakiri bato naho aba gatatu ni abasifuzi. Muri rusange yitabiriwe n'abantu 30".
Yavuze ko ibyari byarateguwe byagezweho ku kigero cya 90 %. Aragira ati: "Twavuga ko nka 90% ibyo twateguye byagezweho ,abantu bose bari bishimiye umukino bigatuma batanarangara kubera ko ibintu byabaryohanye"..
Yavuze ko nyuma y'aya mahugurwa bagiye gutegura amarushanwa. Ati: "Nyuma y'aya mahugurwa, ikintu kigiye gukurikiraho ni ukurushanwa. Tugiye gutegura amarushanwa nk'uko nakomeje kugenda mbivuga dufite ibigo by'amashuri bikina uyu mukino ndetse dufite n'amakipe asanzwe ku buryo tubona ko amarushanwa azagenda neza".
Yanashimiye impuzamashyirahamwe y'umukino wa Teqball ku Isi yazanye uyu mukino mu Rwanda, ashimira Minisiteri ya siporo na Komite Olempique batanze ibikoresho byawo, anashimira Akarere ka Nyanza kabafashije mu gutanga amahagurwa kandi kakemera no kuba igicumbi cyawo.
Uwizeye Oscar usanzwe utoza Nyanza FC ikina shampiyona y'icyikiro cya kabiri ariko nawe akaba yarahawe amahugurwa y'ubutoza muri Teqball, yavuze ko aya mahugurwa abasigiye ubumenyi bukomeye.
Yagize ati "Amahugurwa yagenze neza cyane kuko ubona ko ari umukino ushimishije kandi ufite ikintu kinini uvuze. Amahugurwa twabonye yadusigiye ubumenyi bukomeye cyane kuri uyu mukino, rero tugiye kuyabyaza umusaruro dukorana n'abakinnyi bakiri bato kugira ngo uyu mukino utere imbere mu Rwanda".
Louise Musabyimana usanzwe utuye mu Karere ka Nyanza akaba yarahuguwe nk'umukinnyi, yavuze ko aya mahugurwa amasigiye byinshi dore ko mbere yo kuyajyamo nta kintu na kimwe yari azi ku mukino wa Teqball.
Yagize ati "Naje muri aya mahugurwa yo gukina Teqball nta kintu nzi ariko ikintu cy'igenzi cya mbere nashimira ni uko uwaduhuguye yatwigishije ibintu byinshi kandi tukaba twarabifashe.
Nzagerageza kwegera urubyiruko rugenzi rwanjye ubundi mbigishe kuri uyu mukino bamenye ibyiza byawo".
Umukino wa Teqball ushobora gukinwa n’abantu 2 umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi ruhande cyangwa se ukaba wakinwa n’abantu 4 aho babiri baba bagize ikipe imwe, naho abandi babir bakaba bagize indi kipe.
Uyu mukino wa Teqball watangiye bwa mbere ku Isi mu mwaka wa 2014, ukaba waratangiriye mu gihugu cya Hungary.
Amahugurwa yasojwe hakinwa umukino
Abahuguwe bahawe 'certificate'
Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ), Ishimwe Olivier uzwi nka Demba Ba
Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga amahugurwa ari kumwe n'abayobora FERWATEQ bagiye no gusura mu Rukari
TANGA IGITECYEREZO