Kigali

Perezida mushya wa Rayon Sports yatangaje ko biteguye kwegukana igikombe cya shampiyona-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/11/2024 0:40
0


Perezida mushya wa Rayon Sports, Thadee Twagirayezu yatangaje ko we n'abandi batorewe kuyobora iyi kipe biteguye gutanga imbaraga zabo zose bakegukana igikombe cya shampiyona.



Ibi Thadee Twagirayezu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari amaze gutorwa nka Perezida w'umuryango wa Rayon Sports mu nama y'intekorusange yabereye mu Nzove.

Yavuze ko amakipe 16 yose aba ahataniye igikombe cya shampiyona ariko bo biteguye kuzarusha abandi.

Yagize ati "Turi amakipe 16 twese tuba duhatanira gutwara igikombe ariko natwe Rayon Sports turi mu bahataniye igikombe.

Rero uzarusha abandi azagitwara ariko twebwe twizeye ko tuzabarusha. Kuva ejo bundi dutangira gufasha ikipe dutsinze imikino 6 yikurikiranya kandi mbere yaho twari mu myanya ya nyuma ubu tumaze gufata umwanya wa mbere.

Icyo ni ikimenyetso kikugaragariza ko turi kugenda tugana ku gikombe kandi ntabwo twenda guhagarara tuzakomeza. Rero intsinzi nyinshi zihwanye n'igikombe, niba rero tumaze gutsinda imikino itandatu kandi tukaba tugiye no gukomeza tuzarangiza duteruye igikombe".

Thadee Twagirayezu yakomeje avuga ko abayobozi bose batowe hari imbaraga bazanye zizabafasha gutwara igikombe.

Yagize ati "Hanyuma ikindi aba bagabo twicaranye hano bose baherukaga kubona iyi kipe cyera rero bose tuzafatanya, hari imbaraga z'umutima hari n'imbaraga zifatika, ibyo rero bizatujyana ku gikombe. Nkuko Perezida w'ikirenga yabivuze tuzagitwara".

Yavuze ko ku bijyanye n'abakinnyi baberewemo amadeni bazafatanya n'abandi bayobozi bose batowe bakabishyura mu gihe kidatinze.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ejide3 hours ago
    Ikipe iraryoshye rwose reyo niyacu gs isigaranyemo igihanga kimwe ntamuvigizi wabafana rwose ikipe yacu ifite Cloude ntacyo ashoboye waduha nka wasili noneho yaba yuzuye hose korode avuga ururimi rumwe nkinka





Inyarwanda BACKGROUND