Kigali

Nasty C yashimye Davis D, ahishura indirimbo bashobora gukorana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2024 17:16
0


Nsikayesizwe David Junior Ngcobo wamamaye nka Nasty C yatangaje ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we Icyishaka Davis [Davis D] biganisha ku kuba bakorana indirimbo, kandi amushimira ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki yise “Shine Boy Fest.”



Uyu musore wamenye mu ndirimbo zirimo nka ‘Confuse The Enemy’, ‘Life Of The Party’ amaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Access Africa’ yatanzemo ikiganiro yabereye muri Kigali Convention Center (KCC) mu mujyi wa Kigali. 

Ni inama yabaye mbere y’uko aririmba mu gitaramo cya Davis D kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Nasty C azasubira muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024. Mbere y’uko asubira iwabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mikoranire ye na Davis n’ibyo abantu bakwiye kwitega.

Nasty C yashimye Davis D ku bwo kumutumira muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kandi yumvikanisha ko yiteguye gutanga ibyo asabwa byose.

Yavuze ko azava mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 kubera ko afite akazi agomba gukora mu gihugu cya Nigeria. Ati “Ngomba gusubira mu rugo ubudi nkajya muri Nigeria kugirango ibyo nkorayo. Nzagaruka vuba igihe nikigera nk’uko nabiteguye. Ngomba kuba ndi hano ku bw’igitaramo cya Davis D.”

Nasty C yavuze ko ‘hari ibiganiro byabayeho hagati ye na Davis D’ biganisha ku kuba bakorana indirimbo ndetse n’indi mishinga bahuriraho. Yumvikanishije ko kwemera kuririmba mu gitaramo cya Davis D “ahanini byaturutse mu kuba mpora nifuza kuba ndi mu Rwanda, buri gihe banyakira neza n’ibiganza byombi kandi bakanshyigikira, rero buri gihe iyo nsabwe kuza kuririmba hano mbyumva vuba. Nishimira rwose gutaramira hano.”

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Nasty C yumvikanishije ko atakoroherwa no kuvuga umuhanzi wo mu Rwanda akunda. Ati “Mbaye mvugishije ukuri byangora kuvuga umuhanzi nkunda, kandi sinshaka ku kubeshya. Ubanza nawe, ariko umuziki wa hano ni mwiza cyo kimwe n’abahanzi.”

Si ubwa mbere Nasty C azaba ataramiye i Kigali. Yahaherukaga ubwo yataramiraga ibihumbi by’abantu mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 23 Nzeri 2023 yahuriyemo na mugenzi we Cassper Nyovest.

Bivuze ko umwaka umwe n’ukwezi kumwe byari bishize Nasty C adataramira i Kigali. Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album ‘Sophomore’. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo ‘South African Music Awards’ ndetse na ‘All Africa Music Awards’.

Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y’urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y’imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

Ku mwaka wa 14 y’amavuko, Nasty C yasohoye ‘Mixtape’ ye ya mbere yise ‘One Kid, A Thousand Coffins’ yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya mbere yise ‘L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)’, nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye ‘Mixtape’ ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise ‘Juice Back’. 

Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020). 

Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n’izindi.

 

Umuraperi Nasty C yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Davis D biganisha ku kuba bakorana indirimbo

Nasty C yashimye Davis D ku bw’imyaka 10 ishize ari mu muziki mu rugendo rw’ibyiza n’ibibi
Davis D yatangaje ko yiteguye kuzatanga ibyishimo mu gitaramo cye kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024  

Nasty C yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu asubira iwabo muri Afurika y’Epfo, kuko anafite ibikorwa muri Nigeria

Ingabire Sheila ushinzwe kwamamaza Primus muri Bralirwa, yatangaje ko bishimiye gutera inkunga igitaramo cya Davis D
Jean Damascene Bukuru [Umubyeyi wa Davis D- ubanza iburyo] yamushimiye umuhate yashyize mu muziki we
Umuraperi Dany Nanone yatangaje ko yishimiye kwifatanya na mugenzi we muri iki gitaramo 

Bagenzi Bernard, umujyanama wa Davis D yatangaje ko amufata nk’umuhanzi wiyemeza ikintu kandi akakigeraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND