Abanyeshuri bahize abandi mu byiciro 18 bijyanye n'amasomo yose yigishwa mu mashuri yisumbuye mu Rwanda, bahawe ibihembo. Abahembwe ni ababaye aba mbere ku rwego rw'Igihugu.
Mucyo Samuel wigaga kuri
ESTB Busogo ni we wabimburiye abandi mu guhembwa, igihe abayobozi batandukanye
bahembaga abana 18 bahize abandi mu rwego rw'Igihugu mu bizamini bya Leta
bisoza amashuri yisumbuye umwaka 2023/2024.
Abanyeshuri 18 bahize
abandi ku rwego rw'Igihugu baturuka mu bigo by'amahuri bitandukanye. Bose
bakaba bahawe ibihembo bigizwe na 'Laptop' na 'Certificate' yo kubashimira
umurava bagize no kubasaba gukomeza kwiga neza mu cyiciro gikurikiyeho.
Minisitiri w’Uburezi,
Joseph Nsengimana yavuze imibare y’abatsinze muri uyu mwaka iri hasi cyane
ugereranyije n’umwaka ushize. Avuga ko kuba abatsinze ari bake, biri mu mujyo
wo gukaza ireme ry’uburezi, kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego
rwihaye mu cyerekezo 2050.
Yagize ati: “Murabizi ko
u Rwanda hari ibyo rwiyemeje kugeraho mu cyerekezo 2050, bisaba ko tuzazamuka
mu ntera y’ubumenyi ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi, icyo
bisaba rero ni ukugira ngo ubwo bumenyi tubukaze, tubushyiremo imbaraga.”
Minisitiri Nsengimana
yavuze ko nk’inzego zireberera uburezi ndetse na Guverinoma muri rusange, intego
ari uko abana bahabwa ubumenyi buzabafasha gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda
rwiyemeje kugeraho.
Ati: “Ari mu kwigisha ari
no mu kubaza no mu gutsinda tujya imbere, turasaba abantu ko babishyiramo
imbaraga kuko uburezi ni bwo tuzashingiraho kugira ngo tugere ku cyerekezo
2050, kuko ntabwo dushobora kuyigeraho ubumenyi butazamutse, turasaba
ubufatanye kugira ngo abana bacu bazabashe kuzamuka bafite ubwo bumenyi
navugaga.”
Minisiteri y’Uburezi
yatangaje uburyo bushya bwo kugena amanota ashingirwaho kugira ngo abanyeshuri
bakomeza muri kaminuza, aho uzajya yemererwa ari uwagize 50% mu masomo yose.
Ni uburyo butandukanye
n’ubwari busanzweho, aho uwemererwaga kujya muri kaminuza ari uwabaga yatsinze
amasomo abiri y’ingenzi.
MINEDUC ivuga ko abagize
munsi ya 50% bazajya bafashwa mu kuba basibira cyangwa bagakora ibizamini byo
gusubiramo mu buryo buzwi nka ‘Candidat Libre’.
Umunyamabanga wa Leta
muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko abanyeshuri batsinzwe,
barimo abazakenera gusibira bazafashwa haba ku bigo bigagaho cyangwa ibindi
bashobora kujyaho.
Ku bazakenera gukora
‘Candidat Libre’, yavuze ko hakozwe ubugenzuzi ku bigo bitanga iyo serivisi
ndetse hari urutonde rw’ibyemejwe bitewe n’ubushobozi basanze bifite.
Ati: “Hariho abazifuza
gusubira mu mashuri, rwose ntawe uzababuza gusubirayo ariko utashaka gusubirayo
twanakoze isuzuma kuri ibi bigo bikoresha ‘Candidat Libre’, hari ibyo tumaze
gusuzuma tuzi neza ko bizabafasha.”
Imibare ya Minisiteri
y’Uburezi igaragaza ko abakoze ibizamini bya Leta bose ari 91.298, mu gihe
abari biyandikishije ari 91.713. Muri rusange abakoze ni 99,5%.
Abatsinze ibizamini ni
71.746. Ni ukuvuga ko batsinze ku gipimo cya 78.6%. Abahungu batsinze ni 50,5%
mu gihe abakobwa ari 49, 5%.
Ni igikorwa cyitabiriwe
na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri
iyi minisiteri, abayobozi mu zindi nzego zifite aho zihuriye n’uburezi, abana
bahize abandi ku rwego rw’Igihugu n’ababyeyi babo n’abandi.
Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bashimiwe mu buryo bwihariye
Byari ibyishimo bidasanzwe ku banyeshuri bahize abandi n'ababyeyi babo
Ababyeyi bari babukereye
TANGA IGITECYEREZO