Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, itarimo myugariro Rwatubyaye Abdul yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026 kizabera muri Morocco.
Kuwa Kane Saa kumi n'ebyiri muri Stade Amahoro ni bwo Amavubi azakira Libya bari kumwe mu itsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Mbere yuko uyu mukino ukinwa, kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda ikipe y'igihugu yakoze imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino yabereye muri Stade Amahoro aho abanyamakuru bemerewe kuyirebaho iminota micye.
Bitunguranye ariko ntabwo Rwatubyaye Abdul yagaragaye muri iyi myitozo. InyaRwanda yagerageje kumenya icyaba cyabiteye ariko ntibyakunda. Uyu myugariro usanzwe ukinira ikipe ya Brera Strumica FC yo muri Macedonia yahamagawe mu Amavubi nyuma yuko yari amaze igihe adahamagarwa.
Amavubi agiye gukina uyu mukino ari ku mwanya wa 3 n'amanota 5 aho asabwa no kuwutsinda kugira ngo agumane icyizere cyo kuzajya mu gikombe cy'Afurika.
Phanuel Kavita wahamagawe bwa mbere mu Amavubi
Abakinnyi b'Amavubi bakora imyitozo ya nyuma itegura Libya
TANGA IGITECYEREZO