Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Aria, Leila na René

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/11/2024 17:00
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Aria, Leila na René.

1.     Aria

Aria ni zina rihabwa abana b’abakobwa risobanura ’Intare y’Ingore’ mu Giheburayi n’’umwuka’ mu Gitaliyani.

Iri zina rifitanye isano na Arianna,Arya, Ari n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Aria:

Aria ni umuntu utangaje,aba acecetse, agira ibanga kandi ahora ashaka ibintu biri hejuru byisumbuyeho ku byo afite.

Ni umuntu w’umunyamakenga,arabanza akitonda akabona kwinjira mu gikorwa runaka.

Ni umuntu wanga kubangamira abandi aba yumva yakora uko ashoboye akitwararika kugira ngo bitamuturukaho.

Arihangana agakora cyane ku buryo intego ze zigerwaho kandi mu gihe yihaye.

Nubwo hari abantu bamubonamo ubutesi ariko siko ari, aba acecetse,yiyitaho ariko kandi adapfusha ubusa amahirwe abonye cyangwa ngo yinenaguze umurimo.

Akora ibintu buhoro buhoro ariko akabikora neza yanga kwihuta ngo nyuma asange atabinogeje.

Ni umuntu utizera ibijyanye n’amahirwe, kuri we ikintu umuntu akigeraho yagikoreye cyangwa akakibura kuko yajenjetse.

Ni umuntu utagira ubute ku buryo kwiga imyaka myinshi yumva abyishimiye akaminuza.

Ntapfa kuvuga ibibazo bye, arabigumana akabyikemurira, ibimunaniye akemera kubana na byo.

Iyo akiri umwana aba akeneye ko abyeyi be bamuba hafi kugira ngo bamufashe gusabana n’abandi no kunoza uburyo avugana na bo.

Akunda gutembera mu busitani,kuba ahantu hatuje,azi kwiyoroshya,yishimira kureba inyamaswa.

Mu rukundo agenda gacye; aba ashaka ko ibyemezo byose bifatwa n’undi.

2.     Leila

Leila ni izina rihabwa umwana w’umukobwa. Rifite inkomoko mu Cyararabu rikaba risobanura ‘ijoro’ ariko hari naho usanga risobanura ubwiza bwa nijoro.

Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi butandukanye bitewe n’igihugu, hari aho bandika Laila, Layla, Leyla, Leilah, Leyla , Lela, Leyla, Lila, Lyla n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Leila:

Leïla ni umukobwa cyangwa umugore ushabutse cyane, aho ava akagera aba aziko ari mwiza kandi arabigendera.

Bitewe n’ukuntu akunda kuganira no kurimba abantu baramukunda, usanga ahorana inshuti nyinshi.

Ntabwo yisondeka arishimisha, icyo akeneye cyose ntabwo avuga ngo nzazigamira ahazaza aragikora.

Azi kuvuga no kwemeza abantu, akunda kwiyerekana no guhanahana ibitekerezo yanga ko hagira umusuzugura.

Agira impano yo kwigana abandi, iyo yakunze ikintu arakigana mpaka akimenye, ikindi ni uko azi kwisanisha n’ubuzima agezemo bwose akabasha kububamo.

Akunda ibintu byo gutembera, muri we ntakunda ibintu byo kwicara hasi ngo atuze.

Ntabwo apfa kurakazwa n’ubusa cyangwa kubabara aba aziko ubuzima ari bugufi, agomba kubwitwaramo neza.

3.     René

René ni izina rikunze kwitwa abo mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyesipanyolo. Iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini “Renatus” bikaba bisobanura “Uwavutse bundi bushya” (Born again).

Imiterere ya ba René:

Arashimishije, akurura abantu kandi agira imyitwarira ituma abantu bamwizera. Azi gukurura abagore, ni umunyamayobera kandi ashimishwa no gukora ibituma abantu bishima bakanamukunda.

Yita cyane ku muryango we kuko ikintu ashyira imbere ari ukumva ko afitanye nawo ubwimvukane nubwo byamusaba kuba igitambo.

Ni umuhanga mu kwihanganisha abantu kandi inshingano ze azishyira ku mutima cyane. Iyo afite umuryango wuzuyemo ibibi byinshi, ashobora guhitamo kwitandukanya nawo agahitamo inzira y’ubwikunde no kudafata inshingano ze.

René akunda ibintu bikozwe neza kandi iyo akunze ikintu cyane acyizirikaho. Ibi bigaragarira mu buryo yambara ndetse n’uko yita ku bantu akunda.

Ikintu cya mbere aba ahanze amaso ni ugukora ibyo agomba gukora byose kugira ngo agere ku ntsinzi, hato atazishinja kwirara.

Akunda gutegeka incuti ze n’abamuri hafi, arigenga kandi akunda imoinduka. Akunda guhangayika cyane cyane iyo hari ikintu ari gushaka gukora ntigikunde.

Akururwa n’ibintu bijyanye no gutembera cyangwa guhindura ibihugu, iyo akiri umwana aba yumva yihagije gusa agashaka kugaragarizwa urukundo. Ntiyita ku by’inshingano n’imirimo yo mu rugo.

Aharanira inyungu ze cyane cyane iyo bigeze ku birebana n’ejo hazaza he, agira ibitekerezo bihamye, ashaka kuba uwa mbere muri byose ku buryo abantu bamwitaho.

Ashobora gutanga cyangwa gufasha gusa ibyo ntibikuraho kamere ye yo kwikunda. Kwishimisha n’urukundo bifata umwanya munini mu buzima bwe gusa ibyo kuba indahemuka ntabikozwa.

Arategeka kandi agashaka kuba ari we ugena uko bigenda mu mubano we n’uwo bakundana.

Mu mirimo ashobora gukunda harimo ijyanye no guteka, iby’amahoteli, ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND