Kigali

NBA: Los Angeles Lakers yongeye gusebywa na Orlando Magic -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/11/2024 14:11
0


Ikipe ya Los Angeles Lakers yongeye kugaragaza imbaraga nke mu mikino ya NBA muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’uko yatsinzwe na Orlando Magic imbere y’abafana bayo.



Mu mikino ya NBA yabaye kuri uyu wa Gatanu, Orlando Magic yatsinze Los Angeles Lakers amanota 119-118 mu buryo butunguranye. Magic yatsinze Lakers mu mukino utari woroshye na gato kuko yayirushije inota rimwe gusa ibifashimwemo na Franz Wagner, umunya Jamanika.

Wagner ufite imyaka 23, yashimishije abakunzi ba Orlando Magic ubwo yatsindaga amanota 37, yatanze imipira 11 yo gufasha bagenzi be ibyara andi manota, ndetse akora rebound 6 mu kirere. Ni we wari uyoboye Orlando mu gushaka intsinzi, ariko ntabwo yari wenyine kuko Moritz yatsinze amanota 19, na Jalen Suggs atsindira Orlando amanota 23.

Umukino wari urimo guhangana gukomeye, aho Los Angles Lakers bari bari imbere mu gice cya nyuma, batsinze amanota 118-114. Ariko ku munota wa nyuma, Wagner yatsinze amanota atatu ya kure, ahesha Orlando Magic amanota 119-118

Anthony Davis wa LA Lakers yatsinze 39, mu gihe LeBron James yatsinze 31, hamwe na rebounds 10 na assists 7. Gutsindwa uyu mukino byatumye ikipe yo muri Los Angles itsindwa umukino wa mbere iri mi rugo.

Mu yindi mikino, San Antonio Spurs yagaruye icyizere nyuma yo gutsinda Utah Jazz 126-118 mu mukino wari ukomeye. Brandon Miller wa Charlotte Hornets we yatsinze amanota 38, mu gihe yatumye ikipe ye itsinda Detroit Pistons 123-121.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND