Kigali

Impamvu Enye zo kujya kureba umukino w'Amavubi na Libya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/11/2024 18:24
0


Hari impamvu zo kujya kureba umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi izakiramo iya Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025, zirimo icyo uyu mukino uvuze ndetse no kuba ibiciro by'amatike yawo byoroheye buri umwe.



Ku wa Kane w'iki Cyumweru tariki ya 14 Ugushingo 2024 Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba muri Stade Amahoro nibwo Amavubi azaba yakiriye Libya barikumwe mu itsinda D mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse bashishikarije Abanyarwanda kuzajya gushyigikira abasore b'Amavubi buzuza Stade Amahoro.

Usibye kuba Abanyarwanda bari bisabwe n'aba bayobozi ariko hari n'izindi mpamvu zikomeye zo kujya kureba umukino Amavubi azakiramo Libya;

1. Amavubi ntabwo aratsindirwa muri Stade Amahoro kuva yavugururwa

Kuva Stade Amahoro yavugururwa igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 ntabwo ikipe y'igihugu nkuru y'u Rwanda  iratsindirwamo.

Yahakiniye na Nigeria banganya 0-0 ndetse inahatsimdira ikipe y'igihugu ya Benin ibitego 2-1. Iyi ni impamvu yo kujya kureba umukino na Libya kuko buri Munyarwanda wese uzajya kuri Stade azaba yizeye gutahana ibyishimo.

2.Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi imaze iminsi yitwara neza 

Usibye kuba ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi itaratsindirwa muri Stade Amahoro ahubwo muri rusange imaze igihe yitwara neza.

Mu mikino 10 iheruka harimo n'iya gicuti usibye iya CHAN, Amavubi yatsinzemo imikino 4,anganya 4, itsindwamo imikino 2 gusa. 

Muri iyi mikino kandi Amavubi yinjijemo ibitego 8, yinjizwa ibitego bitanu gusa.

Kugeza ubu iyi kipe y'igihugu niyo iyoboye itsinda C irimo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 aho iri imbere y'ibihugu bikomeye nka Nigeria na Afurika y'Epfo.

Bivuze ko kuba Amavubi amaze igihe yitwara neza muri ubu buryo ari indi mpamvu yo kujya muri Stade Amahoro kuyareba kuri uyu wa Kane Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

3.Amavubi arasabwa gutsinda kugira ngo agumane icyizere cyo kujya mu gikombe cy'Afurika 

Indi mpamvu yo kujya kureba ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ikina na Libya akaba ari nayo ikomeye ni uko iyi kipe isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo agumane icyizere cyo gukatisha itike yerekeza mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco nyuma y'uko igiherukamo mu 2004.

Kugeza ubu mu itsinda D Amavubi ni aya 3 n'amanota 5 aho irushwa na Benin ya Kabiri inota rimwe. Bivuze ko kugira ngo agire icyizere cyo kuzabona itike y'igikombe cy'Afurika ari ugutsinda Libya akazanatsinda Nigeria,ubundi Benin nayo mu mikino 2 isigaranye ikazatakazamo umwe.

Ibi ntabwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yazabigeraho Abanyarwanda batagiye kuyishyigikira.

4. Igiciro cy'amatike ni make

Amatike yo kureba umukino w'Amavubi na Libya, ahasanzwe hasi no hejuru ni 1000 Frw,VIP ni 10000 Frw ,Business Suite ni 50,000 Frw , ‘Executive Seat’ ikaba ari 100,000 mu gihe Sky Box ari 1,000,000 Frw.

Kuva Stade Amahoro yatahwa ni ubwa mbere hishujwe 1000 Frw ku hasanzwe hasi no hejuru dore ko ubundi ku y'indi mikino byagaba ari 2000 Frw.

Akenshi abafana bagiye bagaragaza ko bakwiye kugabanyirizwa ibiciro by'amatike kugira ngo babashe kujya kureba Amavubi ariko kuri ubu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryumvise ibyifuzo byabo.

Kugura itike ni ugukanda * 939*3*1# cyangwa ukanyura ku rubuga rwa palmkash.

Mu mukino ubanza Amavubi yanganyije na Libya igitego 1-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND