Horebu Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise "Urukundo rw'Imana" inateguza igitaramo gikomeye mu 2025.
Horebu Choir ikorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Kimihurura, ikaba igizwe n'abaririmbyi 145. Yavutse mu 1988, ivukira mu muryango w'umuririmbyi umwe wo muri iyi Korali. Icyo gihe iyi Korali yari igizwe n'ababyeyi n'abana, ariko nyuma yaje kwaguka.
Aba baririmbyi bamaze gukora indirimbo zigera muri 70, izifite amashusho ubu zimaze kuba 60 zikaba zikubiye muri Album 4. Kuwa 11 Ugushyingo 2024 ni bwo bashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Urukundo rw'Imana", ikaba yaranditswe n'umutoza w'amajwi.
Perezida wa Horebu Choir, Batamuliza Consolee, yabwiye inyaRwanda ko nyuma y'iyi ndirimbo yabo nshya yasohokanye n'amashusho yayo, "tubahishiye izindi nyinshi zirimo gutunganywa, kubera ko dukubutse mu gitaramo vuba duteganya ikindi mu mwaka utaha".
Mu bikorwa byunganira ivugabutumwa mu ndirimbo, iyi Korali ikora ibikorwa bitandukanye by'urukundo birimo gufasha abatishoboye ihereye ku baririmbyi bayo, kandi igashyingira abakoze ubukwe mu buryo bwiza, ndetse igatanga mituweli ku batazifite.
Horebu Choir yakoze mu nganzo yitsa ku rukundo rw'Imana
TANGA IGITECYEREZO