Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 12 Ugushyingo ni umunsi wa 317 mu igize umwaka, hasigaye 49 ukagera ku musozo.
Bimwe
mu byaranze tariki 12 Ugushyingo:
965:
Nibwo intebe ntagatifu yasubijwe i Roma na Papa Yohani wa XIII.
1778:
Inkongi y’umuriro muri Espagne, i Colisée ho muri Saragosse, yahitanye abantu
77.
1895}:
Hashinzwe iyiswe “Automobile Club de France”.
1918:
Ni bwo Autriche yahindutse Repubulika.
1931: Visi
Guverineri wa Ruanda-Urundi yahiritse ubutegetsi bw’Umwami Yuhi V Musinga
wafatwaga nk’ubangamiye inyungu z’Ababiligi na Kiliziya Gatolika. Musinga
yahise acirwa ishyanga asimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa.
1948:
Ni bwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Hidéki Tojo n’abandi
bayobozi bo mu rwego rwo hejuru baciriwe urwo gupfa baregwa ibyaha
by’intambara.
1956:
Tunisia, Maroc na Sudani byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1968:
Guinée Equatoriale yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1970:
Bwabaye ubwa mbere inkubi y’umuyaga ivanze n’umuhengeri bihitana abantu benshi,
ubwo abarengaho gato miliyoni bapfaga mu Kigobe cya Bengale.
1974:
Ni bwo amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Israel na Misiri yashyizwe
mu bikorwa.
1984:
Hasohotse album "Like a Virgin" ya Madonna, album yakanyujijeho
bigatinda.
1984:
Nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje Uburenganzira bwa Rubanda ku mahoro atagira
kidobya.
1990 :
Nibwo Akihito yabaye Umwami w’Abami w’u Buyapani. Iyimikwa rye ryitabiriwe
n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bagera ku 158. Yaciye agahigo ko
kwitabirwa kwa benshi mu bakuru b’ibihugu, mu birori by’iyimikwa ryabo.
1996 :
Indege Boeing-747 na Iliouchine-76 zagonganiye mu kirere cy’i New Delhi, hagwa
abantu 349.
1999:
Umutingito w’Isi wo ku gipimo cya 7,32 wahitanye abantu 400 muri Turukiya.
1999:
Ibisasu byaturikiye ku nyubako z’Imiryango ikorana na Loni mbere gato y’uko hatangira
ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byari byafatiwe igihugu cya Afghanistan.
2002:
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze ibyifuzo byose bya Irak, mu isubirwamo
ry’umwanzuro 1441 wa Loni wavugaga ku kwambura Irak intwaro z’ubumara n’iza
kirimbuzi. Uyu mwanzuro ni kimwe mu byo Abanyamerika bishingikirijeho batera
Irak ngo bakureho Saddam Hussein.
Ibyamamare
byavutse uyu munsi:
1312:
Edouard III, wabaye Umwami w’u Bwongereza kuva mu 1327 kugeza mu 1377.
1528:
General Qi Jiguang w’Umushinwa wayoboye intambara zikomeye z’igihe cye.
1929:
Grace Kelly wagaragaje impano ikomeye mu gukina filime. Yamenyekaniye cyane
muri "Le train sifflera 3 fois", "Le crime était presque
parfait", "Fenêtre sur cours", "Une fille en
province".
Grace
Kelly wanafatwaga nk’ihogoza mu bakinnyi ba filime b’igihe cye, yabereye benshi
icyitegererezo mu bagore bakinnye za filime nyuma ye. Yaje kurongorwa
n’Igikomangoma Rainier cya Monaco, babyarana abana batatu barimo Albert II
wahawe kuyobora Monaco muri iki gihe.
Ibyamamare
byitabye Imana uyu munsi:
1836: Juan
Ramón Balcarce, wabaye Umuyobozi wa Gisirikare muri Argentine, akaba
n’impirimbanyi yari igamije impinduramatwara muri icyo gihugu.
1904: Auguste
Bartholdi washushanyije kandi agakora ikibumbano kizwi cyane muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika cyiswe “Statue of Liberty”.
TANGA IGITECYEREZO