Umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Muneza Christopher wamamaye nka Christopher yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bine muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Mijyi itandukanye.
Uyu muhanzi amaze iminsi muri Amerika mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa bye no gutegura Album ye nshya.
Ibi bitaramo agiye kubikora ku butumire bwa Sosiyete y'umuziki ya Innox Entertainment.
DJ Innox washinze iyi Sosiyete yabwiye InyaRwanda, ko ibi bitaramo bya Christopher bizagera mu Mujyi ine.
Ati "Navuga ko kugeza ubu ari ibitaramo bine tugiye gukora, ariko bizakomeza kugeza no mu y'indi Mijyi bitewe n'aho tuzakenerwa n'abanyarwanda n'abandi."
DJ Innox avuga ko mu rugendo rwa Christopher muri Amerika harimo no gukora kuri "Album ye nshya n'indi mishinga itandukanye".
Ati "Uretse ibi bitaramo, agiye no gukora kuri Album ye nshya, kandi ibi bitaramo bigamije kurangije no gufasha Abanyarwanda batuye hano kurangiza neza umwaka."
DJ Innox yavuze ko ibi bitaramo bizatangira muri uku kwezi k'Ugushyingo kugeza mu Kuboza 2024.
Ni ku nshuro ya Kabiri, Christopher agiye gukorera ibitaramo muri Amerika.
Mu bihe bitandukanye, yagiye abihuza no kuhafatira amashusho y'indirimbo ze n'ibindi bikorwa byagura umuziki we.
Christopher Muneza ni umugabo wabaye icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yacyo aho yavutse mu mwaka 1994 Mutarama 30.
Uyu ni umugabo wabaye icyamamare acyambaye umwenda w'ishuri aho yatangiye guhanga ibihangano bye byindirimbo atarasoza amashuri.
Christopher agiye gukorera ibitaramo bine muri Amerika nyuma y'iminsi ahamaze
Christopher ari gukora kuri Album ye muri iki gihe, kugirango yitegure kuyishyira hanze
Ni ku nshuro ya Kabiri, Christopher agiye gutaramira muri Amerika
Mu 2023, Christopher yataramiye mu Mujyi irimo Texas, Maine, n'ahandi
Christopher ari kumwe na DJ Innox wamutumiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO