Kigali

Bruce Melodie yashyize akadomo ku bitaramo muri Canada, yitegura kumurikira Album muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2024 17:48
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yasoje ibitaramo bine yagombaga gukorera mu gihugu cya Canada, ni mu gihe amakuru avuga ko ari kwitegura no gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bigamije kumenyekanisha Album ye nshya izajya hanze mu Ukuboza 2024.



Ibitaramo bya Bruce Melodie byabereye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2024, anataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 1 Ugushyingo 2024, ku wa 2 Ugushyingo 2024 yataramiye mu Mujyi wa Toronto, ni mu gihe urugendo rw'ibitaramo bye byarangiriye mu Mujyi wa Vancouver ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024. 

Hari amakuru avuga ko hari ikindi gitaramo kimwe Bruce Melodie agiye gukorera muri Canada mbere y'uko agaruka mu Rwanda. InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko nyuma y'iki gitaramo ashobora kongezwa, uyu muhanzi azagaruka mu Rwanda ashyire ku isoko imwe mu ndirimbo ze nshya, hanyuma yitegure kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bigamije kumenyekanisha Album ye nshya.

Ubwo muri Gicurasi 2024, Bruce Melodie yari mu kiganiro ‘Red Carpert’ cya VOA Africa, yagarutse ku nzira yanyuzemo kugirango abashe gukora indirimbo “Colorful Generation” yitiriye Album ye nshya azamurikira Abanyarwanda mu Ukuboza 2024.

Yavuze ati “Biterwa n’ibyiyumvo mfite, mfite indirimbo itarasohoka iri kuri album yanjye izasohoka vuba aha, ni indirimbo yitwa Colorful Generation, uzi uko yaje se? Umunsi umwe nararyamye numva nshaka gukora indirimbo ndabyuka njya muri studio yo murugo hari nka saa cyenda zijoro nshuranga piano numva ntibirikugeza aho nshaka nsubira kuryama ariko mbura ibitotsi.”

Akomeza ati “Icyo gihe nafashe telefone ntangira kwandika ibiri mu mutwe wanjye, ijambo rya mbere ryanjemo ni Colorful Generation, ntangira kwandika amagambo, ubundi ubusanzwe si uko mbigenza iyi nkora indirimbo mba ndi muri studio nkakora amajwi nkabona kwandika amagambo agize indirimbo, mu gitondo bukeye bwaho nibwo nagiye muri studio ntangira kurema injyana nsanga byabintu nanditse nijoro bihura neza n’injyana nacuze, byari byoroshye.”

Kuri Album kandi hariho indirimbo “Narinziko uzagaruka” yakomotse ku mubyeyi we witabye Imana mu 2012; hariho kandi ‘Sowe’, ‘Ifoto’ yakoranye na Bien-Aime Baraza, ‘Funga Macho’ yakoranye na Shaggy, iyo yakoranye na Blaq Diamond n’izindi zinyuranye.

Iyi Album yagombaga kujya hanze muri Gicurasi 2024. Bruce Melodie aherutse kubwira Kiss Fm, ko yigize imbere ahanini byatewe n’indirimbo yashakaga gukubiraho.

Hari aho yavuze ati “Iriho collabo z’abahanzi batandukanye ariko badafite umwanya uhagije kuko igihe mbashakiye si cyo mbabonera kandi bamwe na bamwe nasanze kugira ngo indirimbo zabo zimere uko mbyifuza ari uko twazikorera amashusho. Ibyo rero biri mu bikomeza gutuma album itinda gusohoka.” 

Yungamo ati “Nta ndirimbo ndi gukuramo cyangwa ngo nongeremo ahubwo ndi kongeramo abantu urebye ni ho bigoraniye, buriya akenshi abahanzi bajya kungeraho narateguye indirimbo yabo, ubu noneho hari imiryango iri kugenda ikinguka.” 


Bruce Melodie yaririmbye mu gihe cy'amasaha arenga abiri yisunze indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye 


Bruce Melodie agiye kumara ibyumweru bitatu mu gihugu cya Canada mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa bye 


Hari amakuru avuga ko Bruce Melodie ashobora kongeraho igitaramo kimwe mu byo yakoreye muri Canada 


Imbere y'imbaga y'abantu bitabiriye igitaramo cya Kane muri Canada, Bruce Melodie yagaragaje ko yanyuzwe 


Bruce Melodie yasoje urugendo rw'ibitaramo muri Canada, mu gihe yitegura kujya gukorera ibitaramo muri Amerika bigamije kumenyekanisha Album ye nshya Ibi bitaramo 


Bruce Melodie yabitumiwemo n'umwe mu bantu basanzwe bafitanye ubushuti wifuzaga kumutumira kuva mu myaka ibiri ishize 


Dj wifashishijwe mu kuvanga imiziki muri iki gitaramo cya Bruce Melodie muri Canada




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO FOTO' YA BRUCE MELODIE NA BIEN-AIME

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND