Kigali

Byinshi ku bitaramo bine The Ben ategerejwemo muri Canada nyuma y'umwaka umwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2024 15:43
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yagaragaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Mijyi itandukanye mu gihugu cya Canada, mu rugendo rugamije gukomeza kumenyekanisha ibihangano bye cyane cyane indirimbo ye 'Plenty' aherutse gushyira ku isoko iri mu zigize Album ye nshya.



Ni ibitaramo azakora nyuma y'igitaramo yasezeranyije Abanyarwanda kizaba ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, azahuriramo n'abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, yaba abo bakoranye indirimbo, abari kuri Album ye nshya, ndetse n'abahanzi mpuzamahanga bubakanye ubushuti mu bihe bitandukanye. 

Agiye gutaramira muri Canada abisikana na Bruce Melodie wahakoreye ibitaramo bine, ndetse na Kenny Sol uhafite ibitaramo bibiri bigamije kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Phenomenal' itarajya ku isoko.

Ibitaramo bya The Ben bizatangira ku wa 14 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Montreal, azabikomereza mu Mujyi wa Ottawa ku matariki ataratangazwa, ndetse azataramira mu Mujyi wa Ottawa ku matariki ataratangazwa, asoreze mu Mujyi wa Edmonton tariki 1 Werurwe 2025.

Bigaragara ko ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete ya Euphoria Records isanzwe ifasha abahanzi nyarwanda gutaramira muri kiriya gihugu.

Ibi bitaramo bya The Ben bizaba bifunguye umwaka wa 2025 mu bikorwa bye by'umuziki, no gufasha abakunzi be bari hirya no hino kwizihirwa bigendanye n'amahitamo yabo.

Umwaka wari ushize The Ben adataramira mu gihugu cya Canada, kuko yahaherukaga ubwo yaririmbaga mu bitaramo by’ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda “The 2023 Rwanda Youth Convention”.

Iri huriro ryabaye ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu Mijyi ya Ottawa ndetse n'umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada.

Ryitabiriwe n’abarenga 2000 kandi haganirwa ku rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho. Iyi nama y’iri huriro yari yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda kubufatanye n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

Uretse The Ben waririmbye muri iri huriro, Massamba Intore wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Rwagihuta’, ‘Karame rudasumbwa’ nawe yataramiye Abanyarwanda.

 The Ben agiye gukorera ibitaramo muri Canada bise “Plenty Love Tour” bizagera mu Mujyi ine 

The Ben azataramira muri Canada nyuma y’igitaramo azakorera Abanyarwanda, ku wa 1 Mutarama 2025 


Mu bitaramo bibiri The Ben azakorera muri Canada ntibiratangazwa igihe bizabera  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PLENTY’ THE BEN AGIYE KUMENYEKANISHA MURI CANADA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND