Byamaze kwemezwa ko umuhanzi Liam Payne wamamaye muri 'One Direction' ko urupfu rwe rwatewe n'impanuka, atari ukwiyahura nk'uko byari bimaze iminsi bivugwa.
Nyuma y'uko nyakwigendera Liam Payne wahoze mu itsinda rya 'One Direction' yitabye Imana ahanutse mu igorofa rya Gatatu rya hotel yari acumbitsemo muri Argentine, inzego zishinzwe iperereza muri iki gihugu zatangaje ko urupfu rwe rutazafatwa nko kwiyahura nk'uko byavugwaga.
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko inzego zakurikiranaga ibyihishe inyuma y'urupfu rwe, zatangaje ko Liam atapfuye yiyahuye ahubwo ni impanuka yabayeho ahanuka hejuru bitewe n'ibiyobyabwenge yanywaga.
Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batatu bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwe, harimo abakozi batatu bo kuri iyi Hotel bamugemuriraga ibi biyobyabwenge ndetse n'inshuti ye.
Liam Payne wakunzwe mu ndirimbo ze nka 'Strip', 'For You', 'Familiar' n'izindi yitabye Imana tariki 16 Ukwakira 2024. Mu cyumweru gishize umuryango we wagiye gufata umubiri we muri Argentine ujyanwa mu Bwongereza aho azashyingurwa.
TANGA IGITECYEREZO