Kigali

Cherissa Tona wari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry yasezeweho bwa nyuma- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2024 11:46
0


Uwanjye Cherissa Tona wari umwe mu baririmbyi b’inkingi ya mwamba mu itsinda rya Healing Worship Ministry akaba n’umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021, yasezeweho bwa nyuma mu marira n’agahinda, hagarukwa ku buzima bwamuranze.



Uyu mukobwa wari uherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s’ muri Kaminuza ya African Leadership Universtiy [ALU], yasezweho bwa nyuma mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, wabereye ku rusengero rwa Light Church.

Cherissa wari usanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, yari afite imyaka 23, kuko yavutse ku wa 26 Ukwakira 2001.

Umubyeyi (Nyina) wa Cherissa, yavuze ko yagowe no kwakira urupfu rw'umukobwa we 'uko bwari ubwa mbere mpfushije umwana' ku buryo yagowe n'uburyo yagombaga kwifatamo. 

Ati "Ni ibintu utamenyera, ngo uvuge ngo ubutaha nzabikora gutya. Ni ubwa mbere nari mpfushije. Cherissa yarapfuye biba bishya. Nkababwira nti ese mukoreho? Bati Oya! Ibintu byose bati Oya!

Yavuze ko urupfu rw'umukobwa we rwamuhaye ishusho y'uko buri wese akwiye kubaho yiteguye. Mu muhango wo kuzirikana ubuzima bw'umukobwa we, uyu mubyeyi yashimye buri wese wamutabaye mu bihe nk'ibi biruhije umutima kuva mu ijoro rya tariki 3 Ukwakira 2024 yabura umukobwa we.

Avuga ati "Urupfu ruteye ubwoba. Nahoze nganirira ababyeyi mbabwira nti mujye musenga mutwikirize abantu banyu amaraso y'Imana...Nabasengera ngo rubace hirya mwese."

"Mwese ndabashimira. Abaririmbyi mwatumaze irungu. Urupfu ntirutwihererane. Turi bande bo kubona abantu nkamwe, aboroheje n'abakomeye!."

Yavuze ko umukobwa we yitabye Imana hagati saa cyenda na saa kumi zo ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, ariko inkuru y'incamugongo yayimenye ahagana saa mbili z'ijoro ryo ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024. Ati "Kuva bibaye kugeza uyu munsi ndabona abantu badutabaye, mwumve ngo ndabashimiye."

Perezida wa Healing Worship Ministry yahoze yitwa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka itanu yari ishize Cherissa ari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, kandi bakoranye ibintu byinshi, kandi ko igihe kinini yagihariye amasomo ye no kuririmba muri korali nk’umuririmbyi washakaga kwiyegereza Kristo.

Ati "Yari umuririmbyi mwiza ushaka kumenya Imana, ariko akazitirwa n'amashuri cyane. Ndumva mu minsi ishize ari nabwo yasoje amashuri. Ariko mu by'ukuri tubabajwe n'urupfu rwe rutunguranye."

Kibonke yavuze ko Cherissa yinjiye muri Healing Worship Ministry 'kubera ko umuryango we wasengeraga muri Power of Prayer, twabanaga mu itorero'.

Ati "Yaje nk'umwana w'umubyeyi mu itorero, kimwe n'abandi babyeyi bose twasenganaga, bifuza ko abana babo baza mu murimo. Nawe ni ubwo buryo yajemo." 


Uwanjye Tona Cherrissa witabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024







Ubwo umurambo wa Uwanjye Tona Cherrissa wari ugejejwe kuri 'Light Church' i Rusororo


Inshuti, abavandimwe, abo mu miryango n'abandi batabaye umuryango Uwanjye Cherrissa Tona 


Miss Muyango Claudine [Uri iburyo] yatabaye Umunyana Shanitah uri mu gahinda ko kubura umuvandimwe 















Kanda hano ubashe kureba amafoto menshi yaranze umuhango wo gusezera kuri Uwanjye Cherrisa Tona Uwanjye 

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND