Kigali

The Major yavuye imuzi ibyagejeje gukora umuziki ari wenyine nyuma ya Symphony Band- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2024 10:54
0


Umuhanzi Mugengakamere Joachim wamamaye nka The Majory atangaje ko n'ubwo asanzwe abarizwa mu itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi 'Symphony Band' yahisemo gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga kubera ko yiyumvagamo byinshi ashaka gusangiza sosiyete, yemeza ko ibi bitatumye asezera muri iri tsinda yatangiranye naryo kuva mu 2018.



Mu bihe bitandukanye uyu musore yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gusubiramo indirimbo kuko mu myaka ine ishize ubwo yafunguraga shene ye ya Youtube yashyizeho indirimbo nka 'Nshuti' ya Niyomugabo Philemon yasubiyemo ndetse na 'Better Days'. 

Mu kwezi gushize, uyu musore yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ibanga' yamwinjije mu muziki. Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko isobanuye byinshi bijyanye n'amahitamo yakoze mu rugendo rwe rw'umuziki. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, The Major yavuze ko gutangira urugendo rw'umuziki bidasobanuye ko yavuye mu itsinda. Ati "Kuba nakora umuziki njyenyine ntabwo bivuze kujya ku ruhande, ahubwo ibyo ngibyo ndamutse mbikoze nabyo byaba ari ukwibeshya, kubera ko mba nkeneye imbaraga undi wese atabona, kuko kuba ndi muri 'Band' nkaba nkora n'umuziki ni inyungu ikomeye, kubera ko mfite abantu bandi iruhande."

The Major yumvikanishije kuba mu itsinda hari inyungu nyinshi cyane kurusha uko yafata icyemezo cyo gutandukana na bagenzi be. Yasobanuye ko gukora ubuhanzi kenshi bishingira ku marangamutima, ari nayo mpamvu rimwe na rimwe amarangamutima y'umuhanzi adakwiye kuganza cyane igihangano cye.

Yavuze ko asanzwe akora ibikorwa by'itsinda, ariko ko buri gihe yiyumvagamo impano no kumva ko ashaka gukora umuziki ari wenyine byatumye ashyira imbera cyane kwikorana.

Ati "Icyo ni cyo cyatumye numva ko abantu nabasangiza ibintu mba niyumvamo nkanjye nka Joackim. Nanze kubipfukiranya. Uko ugenda upfukirana ikintu birangira bitabaye byiza."

The Major avuga ko azakomeza gukorana na bagenzi be mu itsinda Symphony Band, ariko kandi azita cyane ku muziki we. Ati "Ni ukuvuga ngo ibintu byose biri imbere yanjye, nk'uko biri imbere y'undi muntu. Noneho ngiye kujya njya kuririmba, noneho ncurange."

Uyu musore yavuze ko abizi neza ko azasabwa imbaraga nyinshi, ashingiye mu kuba asabwa umwanya we mu itsinda Symphony Band, ndetse n'umwanya wo guhanga indirimbo ze.

Abajijwe impamvu ariwe uririmba cyane muri Symphony Band yasubije ko "Ni uko ari njye wahamagariwe cyane kuririmba."

Ati "Impamvu ndirimba cyane ni uko ari umuhamagara. Uko turi bane muri 'Band' buri wese afite uruhande ateruye. Ntabwo wabyinuba, ugomba kubikora neza, kugirango iyo 'Symphony Band' izamuke cyane. Byaba ari ishema, ahantu uteruye ariho hazamuka cyane."

The Major yavuze ko imyaka itandatu ishize bahagaze bwuma mu muziki nk'itsinda 'byasabye imbaraga zikomeye ndetse n'abantu batwizereyemo'. Yasobanuye ko Symphony Band atari kompanyi ku buryo buri wese yagiramo imigabane, ahubwo ni abasore bane bafite intego imwe, kandi buri wese impano yihariye.

Mu myaka itandatu ishize ari mu muziki, The Major avuga ko nta gihe bigeze batekereza gutandukana ahanini biturutse mu kuba bafite intego. Iri tsinda ryatangiye ribarizwamo Ariel Wayz, aza kurivamo mu 2022.

The Major avuga ko bahuye n'imbogamizi zitamaze igihe kinini ubwo Ariel Wayz yavagamo, ariko kandi asobanura ko bitamaze igihe kinini, kuko bakomeje kwiyubaka.

Uyu musore asobanura ko batigeze babona undi mukobwa 'washobora kwigera inkweto nk'izo Ariel Wayz yari yambaye muri Symphony Band'.


The Major yatangaje ko yahisemo gukora umuziki ari wenyine kubera ko yiyumvagamo impano


The Major yavuze ko atigeze ava muri Symphony Band, ahubwo yashatse kugaragariza sosiyete ibyo yiyumvamo 

The Major yavuze ko batigeze basimbuza Ariel Awayz mu itsinda kubera ko babuze undi mukobwa wari gutera ikirenge mu cye 

The Major asanzwe ari umucuranzi wa 'Guitar Solo' muri Symphony Band 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE MAJOR

">
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBANGA' YA THE MAJOR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND